Kamonyi: Ku nshuro ya kane Abanyakoreya batuye mu mudugudu wa Mushimba bibwe
Kuwa mbere tariki 22/10/2012, umwe mu Banyakoreya batuye mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, yibwe mudasobwa igendanwa n’abantu bataramenyekana, bayisanze mu nzu.
Mu masaa tanu z’amanywa , ubwo Umunyakoreya abaturage bazi ku izina rya Manzi, yari agiye mu nama ku nyubako y’umudugudu wa Mushimba, yubatse imbere y’inzu acumbitsemo, nyuma y’iminota nka 30 agarutse yasanze bamwibye mudasobwa igendanwa n’amarido yari agenewe gushyirwa ku madirishya y’iyo nyubako.
Bamwe mu baturanyi b’uwo Munyakoreya barakeka ko umuntu wamwibye ari uwa hafi aho, kuko iyo nzu acumbitsemo iri hagati mu yandi mazu , kandi bakaba bayibyemo imbere yayo hari hicaye abantu.
Ngo umujura yuriye urugo maze yinjira mu nzu anyuze mu muryango wo mu gikari, amennye ikirahuri cy’urugi akuraho ingufuri yari ku rugi imbere ariko idafunze, arongera arigendera ku buryo Umukoreya yagiye kugaruka umujura yarangije kugenda.

Umukuru w’umudugudu wa Mushimba, Nyetera Paul, atangaza ko iyi ari inshuro ya kane Abanyakoreya batuye mu mudugudu wa bo bibwa. Mu minsi ishize bari bibye babiri muri bo mudasobwa zigendanwa, biba n’amasafuriya bari barazanye muri iyo nyubako bubakiye abaturage ngo bakoreremo ibikorwa by’iterambere.
Abanyakoreya baje gutura mu karere ka Kamonyi baje gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere ngo imidugudu batuyemo bayisanishe n’iyo muri Koreya; ariko muri bose aho batuye bafite ikibazo cy’abajura baza kubiba ku manywa bagiye mu mirimo. Mu babibye nta n’umwe urafatwa.
Icyo kibazo cy’umutekano w’abo banyamahanga, kirabahangayikishije ku buryo Ambassade ya bo yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iyisaba ubufatanye mu gucunga umutekano w’abantu ba bo baba mu karere ka Kamonyi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri biriya si ukwihesha agaciro. Abakora ibyo baratuvangira kandi abanyarwanda twarashyizimbere kwihesha agaciro.
gusa abaturanye na bariya bashyitsi nita bahire,nibafatanye n’inzego z’ubuyobozi bate muri yombi bariya bagizi ba nabi.
NAMWE NI MUNYUMVIRE KOKO! ABANYARWANDA TUZACIKA KU NGESO MBI RYARI? ABABAGIRIRA NEZA BARABACUZA UTWABO KOKO