Kamonyi: Inkuba yakubise ku ishuri i Gihara abana bane barahungabana

Abana bane bo ku rwunge rw’amashuri rwa Gihara mu karere ka Kamonyi barahungabanye ubwo inkuba yakubitaga kuri iryo shuri tarkiri 23/02/2012 saa tanu n’iminota cumi n’itanu.

Iyo nkuba yakubise mu mvura nyinshi yagwaga maze umunyeshuri umwe wiga mu wa kane ahita yikubita hasi. Nyuma y’igihe gito n’abandi batatu batangiye gutaka cyane maze bose babajyana ku kigo nderabuzima cya Gihara; nk’uko byatangajwe na bamwe mu barezi bokorera kuri icyo kigo.

Nyuma y’amasaha abiri bari bakiri ku kigo nderabuzima cya Gihara abandi basezerewe kuko ngo bari bafite ikibazo cyo kwikanga gusa; nk’uko umuyobozi w’ivuriro, Soeur Mukarusine Mediatrice yabivuze.

Abandi babiri bakiri mu bitaro nabo ngo nta bibazo bikabije bahuye nabyo, uretse kuba bikubise hasi bagakomereka. Umuyobozi w’ivuriro yavuze ko hari icyizere ko nyuma y’umunsi umwe bazaba bakize bakabasezerera.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka