Kamonyi: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi 18 barakomereka
Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.
Impanuka yatewe n’imodoka ya Minibus yavaga i Kigali ijya i Muhanga yabuze Feri igonga Coaster irakomeza igonga ivatiri na yo igonga imodoka ya pickup yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko muri iyi mpanuka hagonganiyemo imodoka enye biturutse kuri iyo Minibus.
Ati "Iyo Minibus imaze kugongana n’indi modoka yateje impanuka izindi modoka na yo irakomeza irenga umuhanda iragenda igonga ’bordure’ zikikije umuhanda zirashwanyuka igwa munsi y’umuhanda".
Imbangukiragutabara zahise zihagera zijyana abakomeretse ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, umurambo ujyanwa mu buruhukiro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukwihangana kubakoze impanuka bose nuwo warutwaye Munubus ntawamurenganya ibyuma ntimujya inama.
Bakomeze kwihangana Kandi mboneyeho nokwihanganisha ababuze ababo
Aha hantu hari umuzimu si gusa. Habanje kugwa bus ya Ritco, bidaciye kabiri Howo ejobundi yari ihagaramye none ngo na minibus?
Ubwo simvuze yayindi yagonze Sofia. Abanyamasengesho barakenewe pe!
Si gusa.
Ni Byiza ko mwajya muvuga imibare nyayo y’abapfuye cg bakomeretse
Imana yakire uwabuze ubuzima naho abakomeretse Imana ibahe gukira
Umuryango wabuze uwabo ndawihanganishije.