Kamonyi: Imodoka yagonze umuntu ihita igwa mu mukingo
Imodoka itwara abagenzi yo bwoko bwa Hiace yagonze umukecuru witwa Nyirazigama ahagana saa tanu n’igice zo ku cyumweru tariki 13/5/2012 nayo ihita igwa mu mukingo. Uwo mukecuru n’umugenzi umwe mubo yari itwaye bakomeretse bikabije.
Iyo modoka yavaga i Kigali yerekeza i Rugobagoba yageze i Gihinga icyuma kiyobora imodoka (volant) kiramunanira, maze imodoka ikatira mu rundi ruhande igonga uwo mukecuru igwa no mu mukingo; nk’uko umushoferi wayo witwa Mahoro Theoneste abivuga.
Umugenzi wari wicaye iruhande rwa shoferi ahagwiriye umukingo n’uwo mukecuru wagonzwe bakomeretse cyane ku buryo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.
Kuri iki cyumweru kandi uyu muhanda wibasiwe n’impanuka kuko mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo hari imodoka ya Fuso yaguye mu Kibuza.
Abaturage bavuga ko hari na bisi ya Gasabo yari igihe guhira i Musambira ahagana mu masaa moya n’igice. Iyo bisi yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, maze igeze i Musambira icumba umwotsi mwinshi, abagenzi bavamo bafatanya n’abaturage gushaka umucanga wo kuyizimya, ubundi bayihindurira amapine irakomeza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|