Kamonyi: Imodoka yabirindutse mu muhanda ku bw’amahirwe ntihagira ukomereka

Ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi tariki 28/01/2013, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yabirindutse mu muhanda ariko umushoberi n’abandi bantu babiri yari atwaye, ntawigeze agira icyo aba.

Iyo modoka yahirimye mu ikorosi ryo ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda, hafi y’urusengero rw’Itorero ry’Angilikani. Nk’uko Hakizamungu Emmanuel, umushoferi wari utwaye iyo modoka abitangaza; ngo iyo mpanuka yatewe n’ubunyerere bwari muri uwo muhanda kuko imvura yarimo kugwa.

Iyi modoka yaguye ariko mu bari bayirimo nta wagize icyo aba.
Iyi modoka yaguye ariko mu bari bayirimo nta wagize icyo aba.

Uyu mushoferi akomeza avuga ko yumvaga imodoka iri kunyerera amapine, akagenda gahoro yagera mu ikorosi ikananirwa gukata, igahita ibirindukira hakurya y’umuhanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka