Kamonyi: Ibendera ry’igihugu ryo ku kigo cy’ishuri ryaburiwe irengero

Ahagana mu masaa moya z’umugoroba wo ku kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/04/2012, abarinzi bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyambwe, giherereye mu kagari ka Cyambwe, umurenge wa Musambira, batangaje ko baburiye irengero ibendera ry’igihugu ry’icyo kigo.

Ubwo twavuganaga ku murongo wa telefoni, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira Kayiranga Emmanuel, yadutangarije ko kugeza icyo gihe iperereza ryari riigikomeje kugira ngo hamenyekane uwaba yakoze ayo mahano.

Ubusanzwe icyo kigo gifite Local defenses babiri bakirinda ariko mu gihe iryo bendera ryaburaga ntibari bahari. Bakibimenya bahise babimenyesha abashinzwe umutekano nabo batangira gushakisha uwo mujura.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka