Kamonyi: Habonetse umurambo w’umusore kuri Nyabarongo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2013, mu kidendezi cy’amazi cyitwa Akacitse kiri mu gishanga cya Nyabarongo, giherereye mu mudugudu wa Rubumba akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, hakuwemo umurambo w’umusore w’imyaka 25 witwa Munyengabire Pascal.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Gakenke, umurenge wa Minazi, yakoraga akazi ko kwita ku nka za Munyampeta Vianney utuye aho mu mudugudu wa Rubumba, akaba yari yarabuze ku cyumweru tariki 13/10/2013, agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Nk’uko umukuru w’umudugudu wa Rubumba witwa Kayitare, abitangaza, ngo uyu murambo wabonywe n’abarobyi ndetse n’abashumba bari bagiye kwahirira inka mu gishanga cya Nyabarongo, basanga imyenda ye ndetse n’icyuma cyo kwahira cyitwa “Nanjoro” biri ku nkengero z’Akacitse.
Mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaba cyishe uyu musore, umurambo ugiye kujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|