Kamonyi : Batanu barusimbutse, nyiri ikirombe atabwa muri yombi

Uwitwa Murego Paulin yatawe muri yombi akurikiranyweho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, ntibwubahirize n’umutekano w’abakora mu birombe.

Inzego z'umutekano, ubuyobozi n'abaturage bafatanyije mu butabazi
Inzego z’umutekano, ubuyobozi n’abaturage bafatanyije mu butabazi

Murego Paulin ni nyiri ikompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa AMP (African Minerals Petroleum).

Yatawe muri yombi nyuma y’uko abantu batanu bamaze amasaha agera hafi kuri 30 baheze mu kirombe cy’iyo kompanyi gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan na Gasegereti. Ni ikirombe giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye Kigali Today ko ku wa gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 saa 06h50 za mu gitondo ari bwo abayobozi bamenye ko hari abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe.
Ati "Twahise dutabara nk’inzego z’ibanze, dufatanya na polisi, ingabo, ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Intara, tujya gushaka abaturage bacu bagwiriwe n’ikirombe."

Bahereye mu ma saa moya z’umugoroba ku wa gatandatu bagerageza kubashakisha birabananira, batira imashini eshatu kabuhariwe mu bucukuzi ku makompanyi azigira.
Ati "guhera ejo ku wa gatandatu saa tanu imashini zarakoraga, tugeza nimugoroba, dukora ijoro ryose, tuzinduka dukora, twabavanyemo uyu munsi ku cyumweru saa sita z’amanywa ari bazima."

Bose bahise bajyanwa kwa muganga, umwe muri bo arembye ariko abandi bagifite agatege
Bose bahise bajyanwa kwa muganga, umwe muri bo arembye ariko abandi bagifite agatege

Abari baheze muri icyo kirombe barimo uwitwa Nsengimana Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko, Usabyeyezu Azarias w’imyaka 19 y’amavuko, Dusabimana Emmanuel ufite imyaka 31, Murekezi Emanuel, 47 na Dushimimana Jean Paul w’imyaka 27 y’amavuko.

Nkurunziza uyobora Umurenge wa Rukoma yatangaje ko nyuma yo kubavanamo bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma byo mu Karere ka Kamonyi.
Ngo nta kirombe cyabagwiriye ahubwo bamaze amasaha menshi bari imbere mu kirombe badafite ibyo kurya n’umwuka uhagije wo guhumeka. Umwe muri bo wari urembye cyane yahawe serumu kugira ngo yongere atore agatege.

Uko byagenze kugira ngo baheremo...

Abo bacukuzi ngo binjiyemo imbere, mu gihe barimo gucukura ubutaka bumwe buragwa bufunga inzira basohokeramo.
Nkurunziza ati "urabona iyo winjiye mu kirombe, ni inzira imwe, aho winjiriye ni ho usohokera. Binjiyemo, ikirombe kirariduka gifunga inzira binjiriyemo, bagerageza kurwana n’icyo gitaka cyafunze inzira bashaka uko bagikuramo kugira ngo basohoke ariko birabananira bahita bagumamo."

Ngo basigaye bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umwuka, bagumamo bategereje gushiramo umwuka. Bose bakimara gutabarwa ngo biruhukije babifata nk’aho bazutse kuko bumvaga nta kindi kibategereje usibye urupfu.

Saa cyenda z’ijoro rishyira ku cyumweru ni bwo bamenye ko abantu barimo kubashakisha, bategereza ko igitaka gikurwaho bagasohoka, babakuramo ku cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 saa sita z’amanywa.

Iyo Kompanyi ifite ibyangombwa ariko imikorere yayo irakemangwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko muri rusange ubucukuzi aho hantu bukorwa nabi, mu buryo bwa gakondo.
Ati "Abantu binjira mu myobo ari nko gusesera, aho bacukura ntihatunganyije uko bikwiye, harariduka bikabagwira."

Bakuwemo ari uko hitabajwe imashini kabuhariwe mu bucukuzi
Bakuwemo ari uko hitabajwe imashini kabuhariwe mu bucukuzi

Umuntu ngo aba afite icyangombwa akanakora mu buryo buzwi, ariko ntiyubahirize ibiteganywa n’amabwiriza agenga ubucukuzi.
Ati "Ni nk’uko watsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko nyamara mu nzira mu gihe utwaye ukajya ugenda ugonga abantu"

Mu biganiro byakurikiye igikorwa cyo gutabara abo baturage, ba nyiri ibirombe basabwe kurinda ibirombe byabo, kandi bagacukura mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakita ku mutekano w’abacukura.
Abantu kandi bagiriwe inama yo gutangira amakuru ku gihe, mu gihe bamenye ahakorwa ubucukuzi butubahirije amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka