Kamonyi : Abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura telefone n’ibindi.

Abakekwaho ibikorwa by'ubujura ku Kamonyi bafashwe
Abakekwaho ibikorwa by’ubujura ku Kamonyi bafashwe

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abo basore bafashwe bafite imyaka 20, 24, 31 y’amavuko.

Ati “Ni urubyiruko rwishora mu bikorwa byo kwambura abantu bakoresheje imbaraga aho bitwikira umugoroba bagashikuza abantu ibyabo bakirukanka”.

SP Habiyaremye avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bahise batangira ibikorwa byo kubashakisha bose bakaba bafashwe.

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango kandi yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura no gusambanya umugore w’imyaka 58.

Aba batawe muri yombi tariki 11 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Gisanga, mu Mudugudu wa Biyemveni, mu Karere ka Ruhango.

Aba bagabo batatu bakekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore uri mu kigero cy’imyaka 58 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu, nyuma bamwiba matela, imyumbati, imyenda n’inkweto yari atunze.

Mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira ku wa 11 Ugushyingo 2024, saa saba z’ijoro ubwo aba bajura bazaga kwiba, umwe muri bo nyuma yo kwiba ngo yasigaye mu nzu, akingirana bagenzi be maze asambanya umukecuru bari baje kwiba, nyuma yo kumuniga no kumukangisha kumwica.

Mu Ruhango, batatu bakekwaho kwiba no gusambanya umugore w'imyaka 58 bari bamaze kwiba na bo batawe muri yombi
Mu Ruhango, batatu bakekwaho kwiba no gusambanya umugore w’imyaka 58 bari bamaze kwiba na bo batawe muri yombi

Uyu mukecuru wari wenyine mu nzu kubera ko umugabo we atari ahari, abana be bane na bo bakaba batari bahari, avuga ko bamusahuye ibintu byinshi birimo n’imyumbati, kandi ko atabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko abakekwaho ibi byaha batawe muri yombi kugira ngo baryozwe ibyo bakekwaho gukora.

Ati "Polisi yataye muri yombi abantu batatu barimo uw’imyaka 20, uwa 23 n’uwa 31 bacyekwaho gusambanya ku gahato umudamu uri mu kigero cy’imyaka 58 mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2024, bamusanze mu nzu bakanamwiba. Abafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.’’

SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza kuko ngo ari imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu n’imyitwarire idahwitse.
Yibukije kandi n’abahungabanya umutekano bose kubireka, kuko Polisi iri maso kandi izakomeza guhiga abagizi ba nabi.

Polisi isaba abaturage gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire iteye amakenga, abakoresha cyangwa abakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu nyamukuru y’ubugizi bwa nabi nk’ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka