Kamonyi: Abantu umunani bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye butemewe
Polisi y’u Rwanda yafashe abasore umunani bo mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi bari mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba basore bafashwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 aho bari muri ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko ibikorwa byo kubafata byatangiye tariki 18 bikomeza tariki 19 Ugushyingo 2024.
Ati “Byakozwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ubucukuzi butemewe. Aba bafashwe kandi bagaragara no mu bindi bikorwa bihungabanya umutekano bitandukanye”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu bafashwe harimo umusore w’imyaka 24 ukekwa no mu bindi bikorwa bikomeye byo guhungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa akoresheje umuhoro.
Harimo kandi undi mugabo w’imyaka 31 na we ucyekwa gushora abandi bakozi muri ubwo bucukuzi butemewe, bakaba kandi bafatanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga muri ubwo bucukuzi harimo ibitiyo n’umunzani.
Polisi irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kuri aba bantu bagafatwa, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo, ati “Ntawe ukwiye kubibona ngo abiceceke kuko ingaruka ni nyinshi zirimo kubura ubuzima bw’abantu no guteza umutekano muke kuko ababikora baba batubahirije amategeko y’ubucukuzi. Abishora muri ibi bikorwa nibabireke kuko Polisi idashobora kubyihanganira kandi kumva ko wabikora ukaducika byo ntibishoboka”.
Ohereza igitekerezo
|