Kamonyi: Abantu 4 bari bagiye kwambura umuturage bamushukisha kumuha Amadolari

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi, ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe bafashe abantu bane bari bagiye kwambura umuturage bamushuka ko bagiye kumuha amadolari ya Amerika we akabaha amafaranga y’u Rwanda.

Bafashwe bagerageza gushuka umuturage ngo bamuhe Amadolari y'amiganano (Ifoto: Polisi y'u Rwanda)
Bafashwe bagerageza gushuka umuturage ngo bamuhe Amadolari y’amiganano (Ifoto: Polisi y’u Rwanda)

Abafashwe ni Uwiringiyimana Jean Baptiste w’imyaka 38, Singirankabo Aphrodice w’imyaka 47, Sibomana Jean Baptiste w’imyaka 41 na Niyitegeka Valens w’imyaka 34. Aba bose bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko babiri basigaye baba mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu uko ari bane bafatiwe mu Murenge wa Kayenzi mu Kagari ka Mataba, Umudugudu wa Nyarubaya bagiye kwambura uwitwa Nsengimana Eric.

Yagize ati “Bariya bantu bafashwe bafite agasanduka karimo ibipapuro bisanzwe ariko hejuru yabyo barengejeho inoti mpimbano isa nk’amadorali ya Amerika, ibyo bipapuro babishukishaga Nsengimana bamubwira ko bingana n’amadolari ya Amerika ibihumbi ijana. Uriya muturage bari bamubwiye ko bamuha ayo bitaga amadolari noneho we akabaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 akaziyungukira agiye kuvunjisha.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umuturage kuko yari asanzwe afite amakuru y’abo bantu yahise abimenyesha abapolisi bavugana uko bafatwa. Bafatiwe mu cyuho barimo kugerageza kumuha ya madolari y’amahimbano. SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu baza babashuka babizeza ibitangaza.

Ati “Abantu bakwiye kuba maso bagashishoza, nta kuntu umuntu yaza akwizeza kuguha amadolari ya Amerika ibihumbi 100 ngo wowe umuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 gusa n’ukuntu agaciro k’amadolari kifashe muri iki gihe, izo mpuhwe hari ikindi kiba kizihishe inyuma. Turashimira uriya muturage bari bagiye kwambura ariko we akagira amakenga akihutira kubivuga.”

Bariya bagabo bamaze gufatwa banze kuvuga uko batangiye umugambi wo kwambura abaturage banga no kuvuga abo bamaze kwambura n’amafaranga bamaze kubambura. Gusa icyo bahuriyeho ni uko bose uko ari bane bakomoka mu Karere ka Rusizi ariko ubu umwe gusa ni we usigaye atuye i Rusizi, undi umwe atuye mu Karere ka Kamonyi abandi babiri baba mu Mujyi wa Kigali. Umugambi wo kwambura abaturage ngo bawutegurira ku matelefoni.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’urubugezacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka