Kamonyi: Abantu 3 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka 2 zagonganye

Abantu batatu bitabye Imana abandi barakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye mu mudugudu wa Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ku mugoroba wa tariki 25/04/2012.

Polisi y’igihugu yahise itabara, inkomere zijyanwa ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) mu gihe abaturage bafatanyije na Polisi bageragezaga gukura imirambo y’abapfuye mu modoka.

Iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko myinshi no gutwara abagenzi benshi, nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Polisi y’igihugu irahamagarira abashoferi kwirinda gutwara imodoka nabi n’umuvuduko ukabije kuko bitera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yibukije abashoferi ko ingamba zikaze zafashwe zo gusubiza mu murongo abashoferi bica amategeko agenga umuhanda.

Yagize ati: “Abashoferi birihanangirijwe inshuro nyinshi ku bijyanye no kwica amategeko y’umuhanda ariko tugiye gukoresha ingamba zikarishye mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda.”

Abashoferi bazajya bagerageza guhisha uruhare rwabo mu mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu cyangwa zikamugaza abagenzi bitewe no kwica amategeko y’umuhanda cyangwa bagasubira mu cyaha bazamburwa impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Polisi yasabye abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi n’abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko urugendo rwiza ari ukugera aho ugiye amahoro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka