Kamonyi: Abakozi batatu barakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu, Mazimpaka Egide, Umuhuzabikorwa wa VUP mu Murenge wa Ngamba, Kabano Thomas ndetse n’Ushinzwe inguzanyo muri SACCO ya Ngamba, Xavier; bafungiye muri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, kuva ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 17/2/2015, bakekwaho kunyereza amafaranga ya VUP.

Mazimpaka kuri ubu uyobora Umurenge wa Kayumbu, yabanje kuyobora uwa Ngamba, akaba ariho akekwa ko yafatanyije n’umukozi wa VUP ndetse n’uwa SACCO kwiguriza amafaranga yagenerwaga abatishoboye mu nkingi y’inguzanyo zitangwa na VUP zikishyurwa hariho inguzanyo y’amafaranga 2%.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo, avuga ko bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha bakabazwa iby’ayo mafaranga.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

imana imufashe! kuko tumuzi nkumunyakuri pe!

giko yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Abanyarwanda bagira umugani ngo"Umugabo-Mbwa Aseka Imbohe"? Nanjye ndifuriza Egide n’abo bakekanwaho ibyo bikorwa gukomera no kwihangana. Kandi ko Imana ibafashije byaba atari ukuri, maze bagasubizwa uburenganzira bwabo bidatinze. Imana idufashe twese.

Sam yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Imana ifashe Egide imukure mubibazo arimo no ukuri kandi habeho gushishoza kuko Egide Mazimpaka azwi nkinyangamugayo pe!

turikumwe yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Imana ifashe Egide imukure mubibazo arimo no ukuri kandi habeho gushishoza kuko Egide Mazimpaka azwi nkinyangamugayo pe!

turikumwe yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka