Kamonyi: Abagore babiri ntibumvikana ku mitungo basigiwe n’umuzungu

Nyirahabimana Claire na Ufitwenayo Veneranda, umuyobozi w’Ishyirahamwe “Urumuli” ryafashwaga n’umuzungu w’umusuwisi witwa Steiner Anne bitaga “Ana Mariya” wasubiye i Burayi mu mwaka wa 2002, ntibumvikana ku mitungo irimo inzu, ibiraro n’imirima biherereye mu kagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, yabasigiye.

Aba bagore bombi ntibumvikana ku mbibi z’ibyo buri wese yahawe kuko Ufitwenayo avuga ko Nyirahabimana yahawe inzu yonyine; naho ibikoni, ibiraro by’amatungo, inzu irimo icyuma gisya ndetse n’ibigega bifata amazi, ngo n’ubwo biri mu kibanza kimwe n’iyo inzu yahawe byo bikaba iby’Ishyirahamwe.

Mu banyamuryango basaga 40 b’ishyirahamwe Urumuli, aba babiri nibo bari kumwe n’umuzungu agaba imitungo ye.

Yatawe muri yombi azira kwiyandikishaho ikibanza kirimo inzu yasigiwe n'umuzungu.
Yatawe muri yombi azira kwiyandikishaho ikibanza kirimo inzu yasigiwe n’umuzungu.

Abahaturiye bavuga ko umuzungu akimara kuva mu Rwanda iyi mitungo yose yakomeje gucungwa n’aba bagore bombi babanaga mu nzu ya Nyirahabimana kugeza mu mwaka wa 2007, ubwo yashakaga umugabo. Ngo yabanje kurekera inzu mugenzi we, ariko mu mwaka wa 2012 aza kuyibanamo n’umugabo, naho mugenzi we yimukira mu yindi wa muzungu yamwubakiye.

Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka mu mwaka wa 2012, Nyirahabimana n’umugabo we biyandikishijeho ikibanza kirimo ya nzu umuzungu yamuhaye, bituma umugabo atangira gukumira abanyamuryango b’ishyirahamwe kuvogera urugo rwe.

Ufitwenayo avuga ko Nyirahabimana yahawe inzu itagira igice cy'inyuma.
Ufitwenayo avuga ko Nyirahabimana yahawe inzu itagira igice cy’inyuma.

Ibyo ngo byatumye Ufitwenayo, nk’umuyobozi w’ishyirahamwe, atanga ikirego mu bunzi asaba ko ishyirahamwe rihabwa ibikoni by’inzu, ibiraro by’amatungo ndetse umurima ukikije iyo nzu, kuko ari ibyo umuzungu yabasigiye.

Bamaze gusuzuma inyandiko zigaragaza imitungo buri wese yahawe, Abunzi b’umurenge wa Gacurabwenge bemeje ko umuzungu atigeze agabanyamo kabiri ikibanza cyubatsemo inzu yahawe Nyirahabimana, maze basaba ko buri wese afata ibyo yahawe, Ishyirahamwe rigafata icyuma gisya, amatungo n’imirima 15 ryasigiwe.

Abunzi bemeje ko umuzungu atigeze agabanyamo kabiri ikibanza cyubatsemo inzu yahawe Nyirahabimana.
Abunzi bemeje ko umuzungu atigeze agabanyamo kabiri ikibanza cyubatsemo inzu yahawe Nyirahabimana.

Icyo cyemezo nticyashimishije Ufitwenayo, maze yongera gutanga ikirego mu rukiko, aho yavugaga ko imyanzuro y’Abunzi idasobanutse, ndetse arega Nyirahabimana kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe (ubwubatsemo ibiraro n’inzu y’icyuma gisya amasaka).

Urukiko rwanze kwakira ikirego cye ruvuga ko kidafite ishingiro kuko yatanze igarama nk’umuntu ku giti cye aho gutangira abanyamuryango bose b’ishyirahamwe, ubundi amenyeshwa ko ibirego by’amahugu mu kwandikisha ubutaka ari iby’Ubushinjacyaha.

Yahise ageza ikirego kuri Polisi none kuva ku wa mbere tariki 10/ 11/2014, Nyirahabimana Claire ari mu maboko ya Polisi.

Mu kibanza cyubatsemo inzu Nyirahabimana yahawe harimo n'ibiraro.
Mu kibanza cyubatsemo inzu Nyirahabimana yahawe harimo n’ibiraro.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka