Kamabuye: Umuyaga udasanzwe wasenye amazu y’abaturage atandatu

Ku mugoroba wo kuwa 30/12/2013 umuyaga udasanzwe wasenye amazu atandatu unangiza imyaka y’abatutage mu Murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera.

Uwo muyaga wibasiye utugari tubiri aka Burenge aho wasenye amazu ane ndetse ukangiza imyaka irimo nk’urutoki n’ibigori nkuko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye Muyengeza Jean de Dieu.

Inzu yasambuwe n'umuyaga.
Inzu yasambuwe n’umuyaga.

Yagize ati “uwo muyaga waruvanze n’imvura, abagize ibyago byo gusenyerwa twihutiye kureba aho tubacumbikishiriza mu baturanyi, ariko tukaba duteganya umuganda udasanzwe kugirango harebwe uburyo abo baturage bakongera gusakarirwa amazu byihuse”.

Uwo muyobozi arakangurira abaturage kujya bazirika ibisenge by’amazu yabo hakoreshejwe imikwege ikomeye ndetse n’impurumpuru kugirango ibisenge by’amazu yabo bitazajya bitwarwa n’umuyaga.

Ibisenge byagurutse bijya kure y'amazu.
Ibisenge byagurutse bijya kure y’amazu.

Abo baturage kandi barakangurirwa no kuzajya batera ibiti hafi y’amazu yabo kugirango bibashe kugabanya ingufu z’uwo muyaga.

Mukangwije Athanasie ni umwe mu bagize ikibazo inzu ye y’amabati 12 yatwawe n’umuyaga none akaba asaba ubufasha kuko we amabati yangiritse kuburyo atakongera gusubira ku nzu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka