Kamabuye: Inka 25 zari zatwawe n’Abarundi zose zagaruwe nta nimwe ibuzemo
Inka 25 z’uwitwa Mukankuranga Florence utuye mu kagari ka Biharagu mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zari zatwawe n’Abarundi zose zagaruwe nta nimwe ibuzemo.
Izo nka zari zatwawe n’Abarundi ubwo zarishaga hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi bavuga ko zambutse zona mu mirima yabo.
Sebarera Fidele ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamabuye avuga ko izi nka zagaruwe nyuma y’imishikirano yakozwe hagati y’abayobozi b’impande zombi.
Yagize ati “inzego za polisi n’iza gisirikare zakoreye hamwe n’iz’Abarundi maze tujya kureba aho bavuga ko inka zonwe, niko gusanga bidakabije. Ikindi kandi twasanze izo nka zaronwe biturutse kuri abo Barundi igihe bashoreraga izo nka”.
Avuga ko kandi ku ruhande rw’Abarundi biyemeje gushakisha ababigizemo uruhare maze bagahanwa kuko basanze ari urugomo bakoreye abaturanyi babo. Abagera kuri babiri bakaba barahise batabwa muri yombi ku ruhande rw’Abarundi.
Sebarera anavuga ko banaboneyeho umwanya wo kuganira n’abo bayobozi b’Abarundi ku kibazo cy’abarundi bambuka umupaka bakaza kwiba igiti cy’umushikiri mu Rwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|