Kamabuye: Inka 25 zambutse umupaka zonera Abarundi none bazitwaye

Inka 25 z’uwitwa Mukankuranga Florence utuye mu kagari ka Biharagu mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zarishaga hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi maze zirambuka zijya kona mu murima w’Abarundi nabo bahita baza barazishorera barazitwara.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 27/11/2013 nk’uko bivugwa na Sebarera Fidele ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamabuye akaba ari n’umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge udahari kuko ari mu mahugurwa.

Yagize ati “izi nka zari ziragiwe n’umwana hanyuma izigera kuri eshanu ziramucika arangaye maze zambuka gato umupaka nka metero eshatu zijya ku ruhande rw’u Burundi maze abasore b’Abarundi bagera kuri batandatu baraza bahita bazishorera zaba izari mbutse ndetse n’izari zisigaye ku butaka bw’u Rwanda”.

Sebarera avuga ko ari ahantu birushye gutandukanya umupaka kandi ko ubusanzwe abaturage basanzwe bagenderana kandi baziranye bityo bikaba bitari ngombwa ko ibikorwa nk’ibyo byaba kuko abaturage n’ubusanzwe bahahirana.

Inzego z’umutekano n’iz’akarere ka Bugesera ziratangaza ko zihutiye kumenyesha ubuyobozi bw’Abarundi kugirango harebwe uburyo icyo kibazo cyakemuka. Umurenge wa Kamabuye ukaba uhana imbibe na Komine Busoni mu ntara ya Kirundo muri zone ya Marembo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka