Kajevuba: Ubujura bw’amatungo magufi burabarembeje

Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Kajevuba akagali ka Katabagemu umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bagiye gucika ku bworozi bw’amatungo cyane cyane amagufi kubera abajura, ubuyobozi bukangurira abaturage gutanga imisanzu yo kwishyura inkeragutabara zigiye gushyirwaho kugira ngo zirinde umutekano.

Akenshi amatungo yibwa ngo n’ingurube n’ihene. Ubu bujura bukorwa mu ijoro ngo bwongeye kubura umutwe nyuma y’aho koperative y’inkeragutabara yarindaga umutekano ihagarariye kubera kutishyurwa.

Habakurama Jean Marie Vianney bita Mutagatifu avuga ko ngo ubworozi bw’ingurube bagiye kubucikaho kubera ko zo zitarazwa mu nzu.

Ibi kandi bishimangirwa na Mugarura Léonidas wemeza ko amatungo magufi yibwa cyane kandi bikorwa mu ijoro abantu bamaze kuryama, ndetse hakaba n’aho amazu atoborwa bagatwara ibikoresho byo mu ngo. Gusa ngo bafashe ingamba zo kongera gusubizaho inkeragutabara kugira ngo bakome mu nkokora aba bajura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Katabagemu nabwo bushimangira ko gukoresha inkeragutabara mu guhashya abajura ari igisubizo dore ko mu tugali tubiri bikorwa bwagabanutse.

Dusabemungu Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yizeza abaturage ko mu minsi itari myinshi izi nkeragutabara ziza gutangira kubarindira umutekano ariko nabo ngo bakwiye gushyiraho akabo bitabira gutanga imisanzu y’igihembo cyazo.

Umusanzu buri muturage agomba gutanga n’amafaranga y’u Rwanda igihumbi buri kwezi.

Umudugudu wa Kajevuba n’ubwo utuwe vuba, uwugezemo ubona warahindutse santere y’ubucuruzi kubera abantu benshi bawutuyemo.

Abaturage bawutuye ahanini bagizwe n’abahinzi b’ibigori bigatuma bahora bamerewe neza ari nayo mpamvu bakeka ko bakunze kwibasirwa n’abajura ngo ahanini baturuka mu nsoresore zitagira icyo zikora zibarizwa mu yandi masantere n’imidugudu bahana imbibi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka