Kageyo: Ubuyobozi bwabujije abashumba kugendana inkoni kuko zikoreshwa mu bikorwa by’urugomo

Ubuyobozi bw’akagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bwafashe icyemezo cyo kubuza abashumba kugendana inkoni kuko ngo zikoreshwa mu bikorwa by’urugomo.

Mu bice bituriye Parike y’Akagera ku ruhande rw’akarere ka Kayonza hakunze kugaragara abaturage bitwaje inkoni ku buryo bisa n’aho ari umuco kuri abo baturage. Cyakora benshi mu bagendana inkoni bakunze kuba ari abashumba bita ku nka zororererwa mu nzuri ziri mu nkengero za Parike y’Akagera.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kageyo bwo bwafashe icyemezo cyo kubuza abashumba kugendana bene izo nkoni, nyuma y’aho bigaragariye ko zikoreshwa mu bikorwa by’urugomo, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari Harerimana Leonidas abivuga.

Agira ati “Mu kagari dufite inkoni nyinshi twagiye twambura anashumba, iyo duhuye n’umuntu uyifite turayimwambura kuko hari abagendana izo nkoni bakazikoresha ibikorwa by’urugomo cyane cyane iyo bamaze gusinda”.

N’ubwo izo nkoni zaciwe haracyagaragara abaturage bazigendana, ariko ngo kwigisha abaturage bizakomeza kugeza ubwo bazacika kuri izo nkoni nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kageyo akomeza abivuga.

Abaturage b’i Kageyo bashima icyemezo ubuyobozi bw’akagari ka bo bwafashe kuko ari kimwe mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage muri rusange, nk’uko Mukarumongi Frida yabivuze.

Hari abaturage barindwi baherutse gukubitwa n’abashumba babiri mu mpera z’umwaka ushize bagirwa intere hifashishijwe bene izo nkoni zabujijwe kuzigendana. Abo bashumba ariko bahise batoroka ntibabashije kuboneka kugira ngo bahanirwe urwo rugomo bari bakoze.

Urwo rugomo rwakorewe abo baturage mu ijoro ryakurikiye Noheri y’umwaka ushize ni rwo rwatumye ahanini abaturage basaba ko bene izo nkoni zacika burundu. Cyakora ngo haracyari imbogamizi y’uko nta tegeko rihari kugeza ubu rihana abantu bagendana izo nkoni kandi byaramaze kugaragara ko zikoreshwa ibikorwa bitari byiza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka