Kageyo: Abashumba bahohoteye abaturage barindwi bahita batoroka

Abashumba babiri (Gatete na Gashema) baragiraga inka mu nzuri ziri mu nkengero za Parike y’Akagera mu ijoro rishyira tariki 27/12/2013 bakubise abaturage barindwi bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bahita batoroka.

Abaturage bakubiswe n’abo bashumba bavuga ko babakubise ahagana saa moya n’igice z’ijoro kuri iyo tariki, bakaba barabakubitishije inkoni abashumba baragira inka mu nzuri bakunze kugendana.

Ubwo abo bashumba bakubitaga abo baturage ngo bari basinze kuko bari biriwe banywa inzoga mu kabari k’umuntu witwa Renzaho wo mu gasantere ka Kageyo.

Nyiramana Philomene umwe mu bakubiswe n’abo bashumba avuga ko bakorewe akarengane gakomeye kuko hari abakubiswe bagasigirwa ubumuga ku buryo bizagorana kugira ikindi kintu babasha kwikorera.

Nyiramana Philomene ni umwe mu bakubiswe n'abo bashumba.
Nyiramana Philomene ni umwe mu bakubiswe n’abo bashumba.

Abaturage b’i Kageyo bavuga ko bababajwe n’ibyo bikorwa by’ihohoterwa byakorewe bagenzi ba bo, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira abo bashumba kuko ari abantu bibanira n’inka batamenya aho gahunda za Leta zigeze n’intambwe Abanyarwanda bagezeho mu buryo bw’imibanire myiza.

Mukarumongi Frida agira ati “Abayobozi bakwiye kumanuka vuba bagakemura iki kibazo kuko kiraduhangayikishije. Turashaka iterambere, ntabwo dukeneye abantu bo kudusubiza inyuma”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kageyo, Harerimana Leonidas, avuga ko inzego z’umutekano zagiye gushaka abo bashumba bakoze urwo rugomo ariko ngo basanze batakiri mu bikumba by’inka za bo kuko bahise batoroka.

Bamwe mu bahohotewe ngo ntibahawe ubuvuzi

Ubwo twakoraga iyi nkuru bamwe mu baturage bakorewe ihohoterwa badutangarije ko batahawe ubuvuzi uko bikwiye, kuko ngo umunyamabanga nshingwabikorwa yabohereje kwa muganga ababwira ko aza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima kugira ngo bavurwe, ariko ntibyashoboka birangira abo baturage bahawe imiti yo kuborohereza ububabare gusa, kandi hari abari bakubiswe cyane binashoboka ko baviriyemo imbere.

Ubusanzwe ngo umuntu wakorewe urugomo ntibikunze gushoboka ko bamuvura akoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri, ahubwo ngo uwamukoreye urugomo ni we uba ugomba kumuvuza nk’uko bamwe mu bakorewe urugomo babidutangarije.

Abaturage bakubiswe bavuye muri aka gasantere.
Abaturage bakubiswe bavuye muri aka gasantere.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko abo baturage basabwe kujya gutanga ikirego kuri polisi kugira ngo bahabwe inzandiko zituma bajya kwivuza, ariko ngo ntibigeze bajyayo.

Cyakora ngo sitasiyo ya polisi iri kure ya bo ku buryo bitoroshye kumenya niba baranze kujyayo kubera ari kure cyangwa batarababaye cyane, nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga.

Ati “Ubundi umuntu ni we witangira ikirego kuri polisi ikabona gukurikirana ikibazo. Aba bantu rero niba ari ukubera ko polisi ari kure niba ari ukubera ko bumva batababaye cyane kugeza ubu banze kujya kuri polisi”.

Abo bashumba ngo baracyashakishwa kuko akenshi baba bibera mu nka batagira ahantu hazwi babarizwa ku buryo byakoroha kubabona.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka