Kacyiru hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwajugunywe mu mazi

Mu gishanga giherereye mu Mudugudu w’Inkingi mu kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru, hatoraguwe umurambo w’uruhinja ruri mu kigero cy’amezi atatu rwajugunywe mu mazi.

Uruhinja rwatoraguwe muri aya mazi aho hari amasazi
Uruhinja rwatoraguwe muri aya mazi aho hari amasazi

Iradukunda Patrick, uyobora Umudugudu wa Kamutwa icyo gishanga giherereyemo yabwiye Kigali Today ko ababonye umurambo w’urwo ruhinja, babonye ureremba mu mazi nka saa tatu z’amanywa, bahita bamumenyesha, nawe yiyambaza Polisi y’igihugu kugira ngo ibashe gukura uwo murambo aho wajugunywe.

Yagize ati" Uru ruhinja bigaragara ko rumaze igihe rujugunywe, tukaba dukeka ko rwaba rwarajugunywe muri uyu mugezi n’abantu b’i Gikondo kuko niho uyu mugezi uturuka."

"Abarubonye rureremba mu mazi bamenyesheje nanjye mpita niyambaza Polisi y’igihugu ubu igiye kuhagera barukuremo"

Abantu bari bahuruye ari benshi bababajwe n'ibyo urwo ruhinja rwakorewe
Abantu bari bahuruye ari benshi bababajwe n’ibyo urwo ruhinja rwakorewe

Uwo muyobozi yanaboneyeho kwihanangiriza cyane cyane abana b’abakobwa biyandarika bikabaviramo gutwara inda zitateguwe, bigatuma bafata imyanzuro igayitse nk’iyo yo kwica abaziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje cyane.Nubwo abantu bakunda Ubusambanyi cyane,bugira ingaruka mbi nyinshi:Gukuramo inda,kwica umwana ubyaye,kwiyahura,gusenya urugo,etc...Igitangaje nuko ababikora ari millions and millions.Amategeko imana yaduhaye,yagirango iturinde ibibazo.Ni ku nyungu zacu.Soma Yesaya 48:17,18.Nubwo abantu benshi batabizi kandi byanditse muli bibles zabo,imana yashyizeho Umunsi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Soma Imigani 2:21,22.Hazasigara abantu bayumvira gusa,bazaba mu isi nshya cyangwa mu ijuru rishya.Bisome muli 2 Petero 3:13.Uwo Munsi ntabwo uri kure.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka