Kabarore: Umusore w’ingimbi afunzwe azira gufata umwana ku ngufu
Mutimukeye Jonas w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyabikiri, Akagali ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore ho mu Karere ka Gatsibo, afunzwe azira gufata umwana w’imyaka umunani y’amavuko ku ngufu.
Uyu musore ngo yahuriye n’uyu mwana w’umukobwa witwa Mukandengo Yvonne ku iriba bagiye bose kuvoma, aramushuka kugeza amusambanyije. Gusa nyuma y’uko uyu mwana atekerereje bagenzi be ibyamubayeho, byahise bigera ku babyeyi b’uyu mwana batangira gukurikirana nyiri gukora ayo mahano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo Supt Tebuka Pierre, aganira na Kigali today, yatangarije ko kugira ngo uyu musore atabwe muri yombi, ari ababyeyi b’uyu mwana batabaje abashinzwe umutekano agahita atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.
Amahano nk’aya amaze iminsi agaragara mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo, inshuro nyinshi bikaba bikunze kugaragara ko abayakora baba babanje gufata ibiyobyabwenjye ariko ngo uwakoze ibi we yari muzima.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|