Kabarore: Bane bafunze bazira kwiba mudasobwa mu rwunge rw’amashuli rwa Bihinga

Abagabo bane bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bafungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kabarore, nyuma yo gufatanwa mudasobwa zirindwi zibwe mu rwunjye rw’amashuli rwa Bihinga, iri shuli rikaba naryo riherereye muri uyu murenge wa Kabarore.

Aba bagabo bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, nyuma yaho zikoreye iperereza ku irengero ry’izo mudasobwa bikaza kugaragara ko aribo bazitunze mu ngo zabo, bivugwa ko baziguze n’abanyeshuli biga muri icyo kigo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Bihinga, Mbabazi Olive, avuga ko intandaro y’ibura ry’izo mudasobwa, ari uko iki kigo cyazihawe kitagira amashanyarazi, bityo abanyeshuli bakaba baremererwaga kuzitahana iwabo kugira ngo bazishyiremo umuriro zibone uko ziza gukoreshwa umunsi ukurikiyeho.

Yagize ati : « Abanyeshuli nibo ntandaro yo kwibwa izi mudasobwa, kuko bazisohokanaga ikigo ntitubashe kubimenya kubera imiterere yazo, ariko ubu twafashe ingamba zo gukaza ubugenzuzi mu gihe abanyeshuli batashye ».

Mudasobwa zaburiwe irengero muri iri shuli zose hamwe ni 11 zifite agaciro kangana na miliyoni 1 n’ibihumbi 650 y’u Rwanda, hakaba hamaze gufatwa zirindwi gusa, izindi enye zikaba zigishakishwa.

Izi mudasobwa zibwe zose ni izo muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (one laptop per child).

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka