Kabarore: Bafunzwe bazira gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano
Abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo bakurikiranyweho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.
Babiri muri bo bakurikiranyweho gutunga no gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano, undi umwe akaba azira ko ariwe wagiye azibaha babanje kumwishyura uretse ko abihakana.
Abo bagabo ni Nsengiyumva Frederick na Nsengiyumva Silas bo mu Murenge wa Gitoki na Musoni Jean Marie Vianney ari nawe bivugwa ko yakoraga izi mpushya akanazitanga, we akomoka mu Karere ka Kamonyi ariko akaba afite igaraji muri uyu Murenge wa Gitoki ari naho yamenyaniye nabo kuko bazaga kumukoreshaho ibinyabiziga byabo.
Aba babiri bazihawe baremera ibyaha byabo bakanabisabira imbabazi kuko ngo babaga baziko abazanira impushya zemewe n’amategeko, kuko uyu Musoni yababwiraga ko akorana n’abapolisi bakomeye, ariko Musoni we ahakana yivuye inyuma ibyo aba bagabo bamurega.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, SP Habiyambere Gerard avuga ko Polisi yari isanzwe ifite amakuru ko aba bagabo bakoresha impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga, ku buryo yari imaze iminsi iri kubashakisha kugeza ibashije kubata muri yombi kuwa gatatu tariki 7/1/2015.
SP Habiyambere atanga ubutumwa ku baturage abasaba kwirinda ababaha ibyangombwa bihimbano bakajya babanza gushishoza bakareba neza niba abo babibaha bafite ibyangombwa bibibemera kandi byemewe n’amategeko.
Mu gihe aba bagabo bazaba bahamwe n’ibyaha baregwa biteganyijwe ko bazahanishwa igifungo kingana n’imyaka kuva kuri itanu kugeza kuri irindwi hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300, nk’uko biteganywa n’itegeko mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 609 n’iya 610.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|