Kabarore: Afunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 7
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ishami rya Kabarore, nyuma yo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7.
Uyu musore utuye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ngo yaba yafashe aka kana nyuma yo kugashuka ngo kaze iwe kuko asanzwe yibana nk’ingaragu.
Umwana wasambanyijwe yatangarije inzego z’umutekano ko uyu musore yamushutse akamujyana mu nzu ye amubwira ngo aze amubwire, amugejejemo ngo yamuhaye ibisuguti nyuma y’iminota mike atangira kumusambanya.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo, buvuga ko kugira ngo uyu musore atabwe muri yombi habayeho ubufatanye n’abaturage babonye ako kana gasohoka mu nzu ye, bagahita babimenyesha ababyeyi b’uwo mwana nabo batabaza Polisi, bakaba bahise bamujyana kwa muganga ariho hanagaragariye ko uwo mwana yakorewe koko ibya mfura mbi.
Ubuyobozi bwa Polisi bwaboneyeho umwanya bushimira abaturage ku makuru bakomeje gutanga, abafatiwe mu byaha bakabasha gutabwa muri yombi, polisi ikaba inashishikariza ababyeyi kutajya basiga abana aho babonye hose mu gihe badahari.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abahanga bazatwigire iki kibazo cyo gusambanya abana kuko ibi bintu bikomeje kuba amahano mu gihugu cyose?ibi ni ibiki? cyangwa ni iminsi ya nyuma!!!!!!!!!!!!
Intindi itumye ubuzima bwe bijya mu kaga.