Kabarondo: Umwana yakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo umushoferi wa yo ariruka
Ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagongeye umwana w’umunyeshuri mu mudugudu wa Rutagara mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 28/04/2014, umushoferi wari uyitwaye arayiparika ahita yiruka ku buryo kugeza ubu ataramenyekana.
Umushoferi w’iyo kamyo yirutse asiga ayifunze. Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yatewe n’umuvuduko mwinshi uwo mushoferi yagenderagaho ku buryo ngo bishobora kuba byamugoye kuwugabanya ahita agonga uwo mwana w’umunyeshuri wambukiranyaga umuhanda.
Mujawabera Jeanne d’Arc w’imyaka 13 wagonzwe n’iyo kamyo yakomeretse mu mutwe ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabarondo, ariko na cyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Rwinkwavu kuko ngo yari akeneye kwitabwaho n’abaganga ku buryo bukomeye.
Amakamyo aturuka cyangwa yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya akunze gukora impanuka zitewe n’umuvuduko mwinshi abashoferi bayatwara bagenderaho, rimwe na rimwe n’abantu bakaburira ubuzima muri izo mpanuka.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza irasaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika ku muvuduko bagenderaho kandi bakirinda kurangara igihe bayoboye ibinyabiziga, kuko iyo ibyo bidakurikijwe ngo bitera impanuka zishobora no guhitana ubuzima bw’abaturage.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|