Kabarondo: Ubuyobozi bwamennye litiro zirenga 400 za kanyanga zengwa n’abaturage

Babifashijwemo n’abatugage ubwabo, ubuyobozi bw’akagari ka Kabura, tariki 11/12/2011, bwamennye inzoga ya kanyanga y’uwitwa Ntsinzishyaka wo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Kabura, Nyakayiro Eric, avuga ko iyo kanyanga bayimennye nyuma yo guhabwa amakuru n’abatutage.

Ubuyobozi bw’akagari ka Kabura ntibwabashije guta muri yombi abengaga iyo kanyanga kuko bahise bahunga inzego z’umutekano na polisi bari mu mu kwabo wo kumena izo kanyanga.

Abakoraga umukwabo basanze abengaga iyo kanyanga bamaze gukora litiro 15 za kanyanga mu gihe bari bagicaniriye ibindi bidomoro bibiri, buri kidomoro kijyamo litiro 200.

Uretse iyo ubuyobozi bwamennye uwo munsi, tariki 10/12/2011 umuyobozi w’umudugudu w’Akagarama yamennye ibindi bidomoro bibiri byari bigicaniriwe byari kuvamo litiro 400 za kanyanga.

Nyakayiro avuga ko ubu umurenge wa Kabarondo wafashe ingamba zo guca burundu inzoga ya kanyanga kuko ngo iza ku isonga mu bintu bituma habaho ibikorwa by’urugomo.

Nyakayiro avuga ko abayenga bagenda bacika intege, ubu bakaba bagabanuka, ndetse n’abashatse kuyenga rimwe na rimwe bajya kuyengera mu bishanga cyangwa mu yindi mirenge ituranye n’uwa Kabarondo mu rwego rwo kwihisha inzego z’umutekano.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka