Kabarondo: Hatoraguwe imirambo ibiri mu minsi ibiri ikurikiranye
Umurambo w’umugore utamenyekanye watoraguwe mu nsi y’ibarizo ry’uwitwa Ntakirutimana Emmanuel wo mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa kabarondo wo mu karere ka Kayonza tariki 03/12/2013 mu masaha ya saa sita n’igice. Uwo murambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu byo mu karere ka Kayonza.
Uwo murambo wabonetse mu gihe nanone ku mugoroba wa tariki 02/12/2013 havugwaga inkuru mu kagari ka Cyabajwa y’umurambo w’uwitwa Vuguziga Tuyishimire watoraguwe mu masaha ashyira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Amakuru ava muri ako kagari avuga ko uwari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gakikiri mu kagari ka Kinzovu ko mu murenge wa Kabarondo akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Vuguziga.
Biranavugwa ko uwo ukekwa yaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabona amakuru abihamya neza.
Mu karere ka Kayonza hamaze iminsi havugwa impfu zihitana abantu hirya no hino mu mirenge igize ako karere, abayobozi bakavuga ko bikunze guterwa n’amakimbirane mu miryango, ariko bigatizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga itemewe yitwa Kanyanga.
Turacyakurikirana iyi nkuru tukaza kuyibagezaho mu mwanya uri imbere.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|