Kabarondo: Abasore babiri bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi

Kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo hafungiye abasore babiri, Harerimana Andre na Nteziryayo Emmanuel, bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi. Uru rumogi rwafashwe mu ma saa munani z’ijoro ryakeye rupakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yuzuye ibitoki byari bivuye mu karere ka Kirehe babijyanye mu mujyi wa Kigali.

Umushoferi w’iyi modoka Harerimana Andre avuga ko we yari atwaye imodoka azi ko irimo ibitoki gusa. Yagize ati “Njyewe bapakiye imodoka ndyamye imbere mu modoka. Uwampaye ikiraka yari yambwiye ko ari ibitoki ndibumuzanire, sinigeze menya ko bashyizemo n’urumogi”.

Shoferi w’iyi modoka avuga ko atari azi mu rugo rwa nyiri uru rumogi nawe witwa Harerimana utuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali. Ibi ngo byatumye uyu Harerimana asaba Nteziryayo Emmanuel ko yajyana n’umushoferi akajya kuhamwereka kuko ari we ngo wari asanzwe ahazi.

Nteziryayo avuga ko Harerimana bavuga ko ari na we nyir’urumogi yamubwiye ko afite imifuka irindwi yagombaga kumugereza mu rugo iwe. Ati “Yampamagaye ambwira ko afite imifuka irindwi ngo njye kumwerekera umushoferi aho ayishyira ariko ntiyigeze ambwira ikintu kiri muri iyo mifuka.”

Polisi ivuga ko aba basore batawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage batagihwema guhanahana amakuru na polisi ku byaha bishobora gukurura umutekano muke.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Spt. Theos Badege, yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gufata urumogi rwinjizwa mu Rwanda kigaragaza ingufu polisi y’u Rwanda yashyize mu gukumira ibiyobyabwenge kuko bidahingwa mu Rwanda.

Spt. Badege avuga ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge muri rusange bigira uruhare runini mu byaha bikorwa mu Rwanda. Muri ibi byaha usanga higanjemo iby’urugomo, amakimbirane mu ngo, gufata abana ku ngufu, ndetse n’ubwicanyi.
Polisi ikaba isaba abaturage kuyifasha gusiba amayira y’abinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu Rwanda kugira ngo umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo urusheho kubungabungwa.

Mu byumweru bitagera kuri bibiri, polisi y’u Rwanda imaze gufata abantu binjiza urumogi mu Rwanda inshuro ebyiri. Abaheruka gufatwa bafatiwe mu murenge wa Mukarange na wo wo mu karere ka Kayonza. Abacuruza urumogi ngo baruvana muri Tanzaniya bakarwambutsa bakoresheje amato bakarucumbikisha ku byitso bya bo hafi y’umupaka kugira ngo rujyanwe i Kigali mu masaha y’ijoro.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka