Kabarondo: Abantu bataramenyekana bateye umuntu gerenade yitaba Imana

Ndungutse Valens wo mu kagari ka Tabajwa mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza yatewe gerenade n’abantu bataramenyekana mu ijoro rya tariki 12/05/2012 yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ntirenganya Gervais, avuga ko uwo mugabo yatewe gerenade ahagana saa moya n’iminota 40 ubwo yari atashye iwe mu rugo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo abishe uyu mugabo bamuhoye, ndetse n’abamwishe ntibaramenyekana. Inzego zishinzwe umutekano ziracyakora iperereza zishakisha abantu baba bivuganye uyu mugabo.

Hari abakeka ko abishe Ndungutse bashakaga kumwambura amafaranga, dore ko ngo yari umucuruzi w’inzoga za Bralirwa mu murenge wa Kabarondo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo avuga ko Ndungutse yari asanzwe abana neza n’abantu ku buryo nta wapfa kuvuga ko hari abo bari bafitanye amakimbirane bakaba ari bamwishe.

Yongeyeho ko ari ugutegereza ibizava mu iperereza riri gukorwa n’inzego z’umutekano kuko ari ryo rizatanga impamvu nyakuri y’urupfu rw’uwo mugabo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka