Kabare: Umugabo yatwitse inzu y’umugore yari yarataye ahita atoroka
Ngirabanzi bakunda kwita Kabandari wo mu mudugudu wa Matahiro mu kagari ka Kirehe mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza yatwitse inzu y’umugore yari yarataye ihiramo ibikoresho byose n’imyaka yari irimo.
Uwo mugabo yatwitse iyo nzu tariki 07/01/2014 ahita atoroka, abaturanyi b’uwo mugore watwikiwe baba ari bo bayizimya kuko uwo mugabo yahengereye umugore atari mu rugo akabona kuyitwika.
Kabandari yari asanzwe afite abagore babiri ariko bose nta n’umwe basezeranye. Uwo yatwikiye ni we wari umugore muto, hakaba hari hashize igihe kigera ku mezi abiri atakimutahira kuko yari asigaye abana n’umugore mukuru.
Abaturanyi b’uwo mugore watwikiwe bavuga ko kuva Kabandari yata uwo mugore atigeze amuha amahoro kuko igihe cyose yagarukaga iwe yabaga azanywe n’intonganya agashaka no gukubita uwo mugore.
Abaturanyi b’umugore watwikiwe bavuga ko babonye inzu iri gucumba umwotsi bagira ngo ni umuriro ucanye mu nzu, ariko nyuma ngo bakomeje kubona umwotsi wiyongera bahita batabara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Dusingizumukiza Alphred, yadutangarije ko abo baturage bagiye bazimije uwo muriro bakoresheje amazi ku buryo amabati y’inzu atakongotse.
Kabandari n’umugore we muto yatwikiye bari bafitanye abana batatu. We yahise atoroka kugeza ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Abaturanyi be ngo bakeka ko yaba yahungiye mu karere ka Kirehe gahana imbibe n’uwo murenge wa Kabare.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|