Kabare: Abaturage bongeye kubona agahenge nyuma yo kurasa imvubu yari imaze iminsi ibabuza umutekano
Abaturage bo mu kagari ka Kirehe mu murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza bari bamaze icyumweru kirenga baratewe n’imvubu yabahungabanyirizaga umutekano.
Iyo mvubu ngo yaba yarageze mu baturage iturutse mu kiyaga cya Rwakigeri cyo muri Parike y’Akagera, kiri mu birometerobirenga icyenda uvuye mu mudugudu wa Kabuhome aho yari imaze iminsi.
Iyo mvubu ngo yari imaze konera abaturage cyane ku buryo yari imaze kurya hafi hegitari n’igice z’umuceri n’ibigori mu midugudu ya Kabuhome, Nyabiyenzi na Duterimbere, nk’uko bivugwa na Semugisha Berwa Theogene ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabare.
Yarashwe tariki 01/12/2013 nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare bwitabarije inzego z’umutekano bikagaragara ko iyo mvubu ibangamiye umutekano w’abaturage, dore ngo bari batakirara amarondo batinya ko bahura n’iyo mvubu yo.
Semugisha anavuga ko uretse konera abaturage iyo mvubu ngo yanabahutazaga. Yakundaga kugaragara mu masaha y’ijoro, ariko byagera mu gitondo bakayishaka bakayibura.
Yagize ati “Hari uwari uherutse guhura na yo ari ku igare, akubitana na yo mu gakolosi ahita yurira igiti [imvubu] ihita ikandagira igare yari ariho, bituma abantu bareka kurara amarondo ni ko gufata umwanzuro wo kuyirasa”.
Abatuye mu murenge wa Kabare bavuga ko bashimishijwe n’icyemezo ubuyobozi bwafashe cyo kurasa iyo mvubu, kuko yashoboraga guhitana ubuzima bw’abatari bake, nk’uko bivugwa na Nyandwi Salomon.
Kugeza ubu abaturage ngo bongeye kubona ubwinyagamburiro nyuma yo kurasa iyo mvubu, ndetse Semumugisha akanavuga ko bongeye no gukora amarondo nk’uko byari bisanzwe iyo mvubu itarabatera.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo ziryeziraraswa