Kabare: Abantu bataramenyekana batemye inka y’umuturage irapfa

Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku itariki 7 rishyira tariki 8 uku kwezi, batemye inka ya Bugingo Fulgence wo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ihita ipfa.

Bugingo avuga ko nta muntu n’umwe azi yari afitanye ikibazo na we ku buryo yamukorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kugeza ubwo bamutemera inka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare, Dusingizumukiza Alfred, arasaba abaturage bo muri uyu murenge kujya bihutira kugaragaza abo bakeka ko ari abagizi ba nabi batarakora ibara.

Iyi nka yatemwe Bugingo yari yarayihawe muri gahunda ya “Gira inka”. Uretse Bugingo, n’abaturanyi be bavuga ko nta muntu n’umwe bakeka waba warakoze ayo mahano, bakavuga ko umujura wari warabayogoje yahunze atakiba mu murenge wa Kabare ku buryo ari we bakeka.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibi si ubwa mbere bibaye muri uyu murenge kuko no mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize na bwo hari indi nka yatemwe igahita ipfa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare na polisi muri uwo murenge barasaba abaturage kugira uruhare mu gukumira no kugaragaza abanyabyaha aho bari hose mu rwego rwo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka