Izi ni imbaraga ziyongereye : Polisi yakiriye imodoka nshya ya Kizimyamwoto

Kompanyi yubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo (Rusumo Power Company Limited) ruhuriweho n’ibihugu bitatu (Rwanda, Burundi na Tanzania) kuri uyu wa Gatanu yashyikirije Polisi y’u Rwanda imodoka ya Kizimyamwoto (Fire engine) iyo Kompanyi yageneye u Rwanda nk’impano. Buri gihugu muri bitatu bihuriye kuri uru rugomero, cyahawe imodoka nk’iyi yifashishwa mu kuzimya inkongi.

Polisi y'u Rwanda yungutse imodoka ya kizimyamwoto izafasha mu kwita ku mutekano w'abantu n'ibyabo
Polisi y’u Rwanda yungutse imodoka ya kizimyamwoto izafasha mu kwita ku mutekano w’abantu n’ibyabo

Iyo modoka ishobora kuzimya inkongi mu nzu ndende zifite uburebure bugera kuri metero 20. Ifite n’ibikoresho byifashishwa mu gihe mu nzira yahura n’imbogamizi z’ibiti cyangwa imodoka zagonganye abantu bagaheramo. Harimo n’ibyifashishwa mu gukata amadirishya n’inzugi by’inzu ahakenewe ubutabazi mu gihe nk’inzu yafashwe n’inkongi ikagwira abantu.

Iyo modoka ifite agaciro k’Amayero 759,100 ni ukuvuga abarirwa muri Miliyari imwe na Miliyoni 314 mu Mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa gifite akamaro gakomeye mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano w’abantu, ndetse n’imitungo yabo. Yagize ati “Kwakira iyi modoka bigaragaza ko nubwo hari igikorwa cyiza cy’urugomero rutanga amashanyarazi rwubatswe n’iyi sosiyete, ariko amashanyarazi iyo akoreshejwe nabi ashobora guteza inkongi. Rero hanatekerejwe ku mutekano w’abazaba bakoresha uwo muriro, umutekano w’inzu zizacanirwa n’uwo muriro, ndetse n’umutekano w’abantu bashobora kugirwaho ingaruka n’inkongi z’umuriro. Iyi modoka rero izafasha mu kwita ku mutekano w’abantu n’ibyabo.”

Polisi isanganywe imodoka zitabazwa mu kuzimya inkongi, iyi ikaba ije ari inyongera kandi ko izoroshya akazi, nk’uko ACP Boniface Rutikanga yakomeje abisobanura. Yagize ati “Izi ni imbaraga ziyongereye. Murabizi ko tuba dukeneye kugira imodoka nyinshi zizimya umuriro hirya no hino mu Gihugu. Uko imijyi igenda yaguka n’ibikorwa by’iterambere bikagenda byiyongera, ni ko n’ubundi ibikorwa by’ubutabazi bigenda byiyongera. Birumvikana rero ko hari ahandi hagiye kugira amahirwe yo kugira ikinyabiziga nk’iki kizabafasha igihe habaye ibyago by’inkongi y’umuriro.”

Eric Mpayimana, Umuyobozi Mukuru wa Rusumo Power Company Limited n' Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, bashyize umukono ku masezerano yo kwakira iyi mpano y'imodoka
Eric Mpayimana, Umuyobozi Mukuru wa Rusumo Power Company Limited n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, bashyize umukono ku masezerano yo kwakira iyi mpano y’imodoka

Eric Mpayimana, Umuyobozi Mukuru wa Rusumo Power Company Limited, Sosiyete yubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, avuga ko ubusanzwe gutunganya amashanyarazi no kuyakwirakwiza muri ibi bihugu bitatu (u Rwanda, Tanzania n’u Burundi) atari cyo gikorwa cyonyine bakora. Ati “Dufasha no kwita ku mibereho y’abaturage kugira ngo abegereye aho dukorera babone akarusho nk’ibyo dukora. Twahisemo gutanga imodoka zizimya umuriro kugira ngo nihagira impanuka iba, abaturage batabarwe mu buryo bwihuse.”
Iyi modoka yifashishwa mu kuzimya inkongi yashyikirijwe Polisi nk’urwego rusanzwe rufite inshingano yo gukumira no kuzimya inkongi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko impdoka nshya bungutse izoroshya akazi ko gukumira no kuzimya inkongi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko impdoka nshya bungutse izoroshya akazi ko gukumira no kuzimya inkongi
Abapolisi berekanye ubushobozi bw'iyi modoka mu guhangana n'inkongi
Abapolisi berekanye ubushobozi bw’iyi modoka mu guhangana n’inkongi
Iyi modoka ishobora kuzimya inkongi mu nzu ndende zifite uburebure bugera kuri metero 20
Iyi modoka ishobora kuzimya inkongi mu nzu ndende zifite uburebure bugera kuri metero 20

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka