Iwawa: Inkuba yakubise abantu 11, umwe ahasiga ubuzima
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 09/11/2013 saa kumi n’ebyiri n’igice, inkuba yakubise ku kigo cya Iwawa, yibasira cyane cyane aho abana barimo bafatira ifunguro, umwe ahasiga ubuzima.
Umwana witabye Imana ni uwitwa Nshimiyimana Nzaramba waturutse mu karere ka Rulindo. Abandi bana bane baguye muri koma bahita bajyanwa ku bitaro bikuru bya Gisenyi. Mu gitondo cyo ku cyumweru bari bakangutse bigaragara ko bakirembye, ariko batanga icyizere cyo gukira.
Abakubiswe n’iyo nkuba bose hamwe ni cumi n’umwe. Muri bo harimo abo yagiye itwika ku maboko, ku mbavu, mu mugongo, ariko bo ngo ntabwo byari bikomeye cyane, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.
Inkuba yakubise aho ku kigo cya Iwawa, mu gihe nyamara hari umurindankuba uhamaze n’igihe kitari gito.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko hari abazungu baherutse kubasobanurira ibijyanye n’inkuba bababwira ko imirindankuba igira ubushobozi butandukanye, noneho kandi ngo buriya n’inkuba ziratandukanye kuko hari igihe izana ubukana bucye, cyangwa se ikazana bwinshi ku buryo ishobora no gukubita umurindankuba uhari kubera ko yazanye ingufu ziruta izo umurindankuba ushobora kurinda.
Bategereje ko abahanga mu by’inkuba bazagaragaza niba uwo murindankuba wo ku kirwa cya Iwawa wari ufite ikibazo cya tekiniki, cyangwa se niba ari inkuba yazanye ubukana bwinshi kurusha ubushobozi uwo murindankuba wari ufite.
Ikigo cya Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu kagari ka Remera mu mudugudu wa Bigabiro.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo nabwira abantu muri rusange nuko bagomba kubaha igihe cy’imvura kuko hari benshi bahasiga ubuzima bitewe ninkuba bagomba kugama abafite amaradio acomekwa kumashanyarazi bakayafunga ndetse nibindi byinshi byatuma habaho icyo kibazo murakoze