Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’

Ubuyobozi bwitorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, bwemereye Polisi ko bugiye kwigisha gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, ku buryo ngo abanyamahanga bazagera ubwo bashimira Abanyarwanda kujijukirwa ibijyanye no kugenda neza mu mihanda.

Ubuyobozi bw'itorero bwaganiriye na Polisi y'Igihugu kuri Ggerayo Amahoro
Ubuyobozi bw’itorero bwaganiriye na Polisi y’Igihugu kuri Ggerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda imaze ibyumweru 37 yigisha abantu batandukanye imigendere yo mu muhanda yabarinda impanuka muri gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’, ndetse ikaba yaratangiye kwifashisha amadini n’amatorero kugira ngo abikangurire abayoboke bayo.

Kiliziya gatolika yatangiriyemo iyi gahunda, ivuga ko izageza ubu butumwa ku Banyarwanda bakabakaba miliyoni zirindwi bitabira misa, ADEPR na yo ikavuga ko yatangiye kubugeza ku baza kuyisengeramo bagera kuri miliyoni enye.

Kuri uyu wa mbere abayobozi b’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, na bo bakiriye abahagariye Polisi kugira ngo bategure uburyo ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ buzigishwa Abadivantisite n’inshuti zabo barenga miliyoni imwe ku itariki 08/2/2020.

Umuyobozi w’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Pasiteri Hesron Byiringiro, yagize ati “Burya ikigaragaza ubujiji kigaragarira mu ntambuko, iyo umuntu akubona mu muhanda uburyo uri kugenda abona ko uturutse mu cyaro.

Abanyamahanga bavuye mu bihugu bisobanutse bahita bagira bati ‘bariya ni injiji, ndagira ngo ibyo dukora muri gahunda z’igihugu tugaragaze ko Umunyarwanda atandukanye n’abandi bantu, (abo banyamahanga) bazajye batwibazaho.

Pasiteri Hesron Byiringiro (uhagaze) yijeje Polisi y'u Rwanda ko bagiye guhindura imigendere y'Abanyarwanda mu muhanda
Pasiteri Hesron Byiringiro (uhagaze) yijeje Polisi y’u Rwanda ko bagiye guhindura imigendere y’Abanyarwanda mu muhanda

Mu buryo bwo gutwara imodoka abo bantu bagomba kugira bati ‘Abanyarwanda batwara imodoka neza’, babona dutambuka mu muhanda bati ‘Abanyarwanda bubahiriza amategeko’, ibi byagerwaho biturutse mu bufatanye bwa twese”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Itororo ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Ntara yo hagati mu Rwanda, Pasiteri Shadrak Nsengimana, we yizeza ko agiye guhuza gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ n’urugendo rw’umukirisitu ujya mu ijuru.

Avuga ko azajya yigisha kuri iyi gahunda abwira Abadivantisite b’umunsi wa karindwi ko urugendo rujya mu ijuru bagomba kurutangira birinda impanuka zibera mu muhanda.

Mu bigize gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ Polisi yigisha abantu, harimo ikijyanye n’ubworoherane bugomba kuranga abantu bose bavuga ko ari abakirisitu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati “Usanga umuntu utwaye ikamyo asagarira akamodoka gato, utwaye ivatiri agasagarira umunyegare, abamotari bose bavuga binubira abatwaye imodoka, umuntu utwaye ‘jeep’ we agutera amahoni cyangwa amatara maremare, ibi ntabwo ari byo, reka tugire ihame ry’ubworoherane.

Umuntu ugenza amaguru mu muhanda, ugenza igare, uri kuri moto, ugenda mu ivatiri, ugenda mu ikamyo cyangwa se muri ‘jeep’, yumve ko mugenzi we afite agaciro kandi agomba kumuha uburenganzira bwo guhita, kandi ntuzavuge ko utarebaga kuko iyo ugenda mu muhanda ugomba kuba ureba”.

Polisi y’u Rwanda ngo irashaka ko kugenda neza mu muhanda byava ku kubahiriza amategeko bikagirwa umuco mu Banyarwanda.

Abayobozi b’Abadiventisite bavuga ko bazigisha abayoboke babo n’abandi Banyarwanda muri rusange gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, hifashishijwe amatangazo mu nsengero bateraniramo, inyigisho mu mashuri yose ashamikiye kuri iri dini ndetse na radio.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes Sezikeye,urakoze.Amabwiriza ya Gerayo Amahoro tuyasanga mu mahame ya bible.Wabisobanuye neza.Ikibazo nuko abantu batita kubyo bible ivuga.Batunze bible ariko ntibumvira ibyo ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Kwigisha "Gerayo amahoro" ni byiza.Ariko abanyamadini bakwiye gukoresha bible,bakereka abayoboke babo uburyo bakirinda impanuka mu muhanda.Urugero,umukristu nyakuri,agomba kwirinda gusinda igihe cyose nkuko bible idusaba.Bisobanura ko atateza impanuka.Agomba kujyana imodoka ye muli controle technique,akambara casque kuli moto,akubahiriza ibyapa,akirinda umuvuduka,etc...kubera ko bible imwumvisha ko atabikoze byateza impanuka.Muli make,amahame ya Gerayo amahoro,tuyasanga muli bible.Abayoboke ba Pastor bumviye amahame yo muli bible,byabarinda impanuka.
Urundi rugero,muli Yesaya 48,umurongo wa 18,Imana itubwira ko turamutse twumviye amategeko yayo,twagira amahoro asesuye.Harimo no kwirinda impanuka.Nguwo umuti nyawo kurusha amahame ya Gerayo Amahoro.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka