Itegeko rishya rikumira abatwara ibinyabiziga nabi riri mu nzira

Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko harimo gutorwa itegeko ribuza abantu bagenda nabi mu mihanda gutwara ibinyabiziga.

Polisi yo mu muhanda isanzwe yandikira amande y'amafaranga ugaragaweho kugenda nabi mu muhanda
Polisi yo mu muhanda isanzwe yandikira amande y’amafaranga ugaragaweho kugenda nabi mu muhanda

Ibi Ministiri Busingye yabitangaje mu gusoza ibiganiro byahuje Polisi y’Igihugu n’Itangazamakuru kuri uyu wa gatanu.

Avuga ko ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana zikumira impanuka mu mihanda zongeye gusubirwamo kugira ngo abantu bari basanzwe bakora amakosa atandukanye bayacikeho burundu.

Ministiri Busingye avuga ko yageze ahitwa ku Gishushu mu mujyi wa Kigali, akabona abashoferi bacana amatara y’imodoka bageze ku mirongo y’umweru(zebracrossing) yemerera abagenzi kwambuka umuhanda, bituma afata icyemezo gikarishye.

Ati:"Umuntu agera kuri ’zebra crossing’ agakandagiza ikirenge mu muhanda agasubira inyuma, akongera gutyo gutyo,...wowe mushoferi uzarenga iyo mirongo rimwe bakureke, kabiri bakureke, gatatu bakwambure uruhushya burundu".

Minisitiri w'Ubutabera Jhonston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera Jhonston Busingye

"Tuzakubwira ngo rekera aho gutwara ubundi wowe ugure imodoka abandi bagutware, kuko twashyizeho itegeko ribuza abantu gutwara. Uzajya ufatwa rimwe bagukureho amanota, nubona usigaranye zero bafate uruhushya rwawe".

Ministiri Busingye avuga ko guhindura amategeko afasha kurinda umutekano mu muhanda yabiganiriyeho n’inzego zitandukanye, bikaba bisigaje gutorwa n’Inteko ishinga amategeko.

Polisi y’Igihugu ivuga ko mu mpera z’iki cyumweru yatangiye ubukangurambaga bwo gukumira impanuka zibera mu muhanda.

Abari bitabiriye iyi nama
Abari bitabiriye iyi nama

Ivuga ko muri uyu mwaka wa 2018 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu kwa Nzeri mu gihugu hose habaye impanuka 437 zikomerekeramo abantu 662.

Ibi byaha Polisi ivuga ko byatewe ahanini no kugenda abantu basinze, kwitabira kuri telefone umuntu atwaye ndetse no kwirengagiza nkana amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bbadepite muzitobde. Mu bihugu byateye imbere iyo bagukuyeho amanota urajurira kandi police ikemera kuburana no gutanga ibimenyetso. Aha mu Rwanda, bagukuyeho amanot ugasaba ibimenyetso ntabyobaguha ndetse bakurega agasuzuguro

Lzima yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Ariko ariko.........ntacyo mvuze

Mob yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka