Inyubako za ES Byimana zongeye gushya
Nyuma y’igihe kitagera ku kwezi inyubako z’ishuri rya Ecole de Science Byimana zibasiwe n’umuriro, mu ijoro rya tariki 20/05/2013 izindi nyubako z’iryo shuri zafashwe n’umuriro zirashya zirakongoka n’ibirimo byose.
Uwo muriro watangiye saa moya n’igice z’ijoro wahereye mu nyubako abanyeshuri bari bamaze icyumweru kimwe bimukiyemo kuko indi bararagamo yari imaze iminsi ihiye, ndetse unafata aho basengera “chapelle”.
Uretse ibitanda, matera, ibikoresho bimwe n’abimwe, nta muntu wahiriye muri iyi mpanuka; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iri shyuri, Frere Gahima Alphonse.

Ubwo inkuru yari imaze gusakara hirya no hino, ngo hahise haboneka inzego z’itandukanye zaje gufatanya n’abaturage mu gikorwa cyo guhosha uyu muriro. Ariko ngo hanaje bamwe mu babyeyi bahise bashaka gutwara abana babo ariko ubuyobozi burabangira buvuga ko bagomba gukomeza amasomo.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yavuze ko kugeza ubu batazi icyateye uyu muriro icyakora ngo hagomba gukorwa iperereza rihagije kuri iki kibazo kuko cyirimo kurenga ibyo batekerezaga mbere ubwo iyi nyubako yashyaga.

Icyakora ngo mu ngamba zafashwe n’uko abanyeshuri batari butahe nk’uko ubushize byagenze, ahubwo ngo hagiye gushakishwa ubufasha buzatangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, minisiteri y’uburezi, minsiteri ishinzwe impunzi n’ibiza ndetse n’inzego z’umutekano.
Iyi mpanuka yongeye kuba mu gihe mu gihe cya mugitondo tariki 23/04/3013 indi nyubako y’icumbi ry’abanyeshuri nayo yahiye igakongoka. Icyo gihe abanyeshuri basubiye iwabo bagaruka tariki 13/05/2013 kongera gutangira amasomo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
kuri iki kibazo cy’umuriro n’ugusenga mu menyeko turi mu bihe bya nyuma ko hazaba impanuka z’ubwoko bwose intambara imyuzure n’imiriro izatera kuko isi izaba igeze mu irangira ryoyo nimusenge kugirango Yezu azaze asange tweze nahubundi waba utandukaniyehe nabakorera illimunate(shitani ku mugaragaro)musengere uRWANDA N’aBANYARWANDA
Abafite ingufu mu nshingano zabo, abashinzwe iperereza, umutekano bari bakwiye kudufasha bagashishoza bihagije ku mpamvu muri iki gihe hari amazu menshi afatwa n’inkongi y’umuriro; ejo tutazakomeza gutegereza ngo ni impanuka n’impanuka.
ndumva ruhango yugarijwe n"umudayimoni w’inkongi.Imana ibashe!
Ni cyo kimwe ishuri ryacu rizahora ku isonga mu mico no mu myifatire myiza y’abana baharererwa. Gusa rero bakore iperereza risobanutse kuko bigaragara ko haba hari ababyihishe inyuma. Mushakire mu bahiga no mu barezi.
Ibi nibiki koko kabiri mu kwezi kumwe nyamara abashinzwe iperereza babikurikiranire hafi,ushobora gusanga hari ababyihishe inyuma kuko ntibyumvikana nagato inshuro ebyi mu kwezi kumwe.mubikurikirane kuko birarenze.
barebe neza hashobora kuba hari abari inyuma y’ibi bintu.ntabwo byumvikana ukuntu ishuri ryashya inshuro ebyiri mu kwezi kumwe
ko ndeba umuriro umeze nabi aho si EWSA.
Iki kibazo cy’umuriro muri ririya shuri kitabweho cyane, bidateza ko cyaba abanyeshuri bagahiramo basinziriye.
Ubwo kandi n’ahandi bafite umuriro bibabere isomo.