Inyeshyamba za FDLR zatwitse amazu yo mu gace ka Upamando

Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Nyandura, tariki 05/06/2012, batwitse imidugudu mu duce twa Upamando ya mbere n’iya kabiri mu birometero 80 mu majyepfo ya Minova mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umutekano muke urangwa muri utwo duce watumye abaturage bava mu byabo bahungira mu duce duturanye na Upamando dusa nk’aho dufite umutekano.

Umuyobozi wa Ngungu mu gace ka Upamando avuga ko abantu bari hanze mu gihe icyo gitero cyagabwaga n’inyeshyamba za FDLR basubijwe mu mazu arimo gushya ariko umubare w’abahitanwe n’ubwo bugizi bwa nabi ntiwashyizwe ahagaragara.

Perezida w’imiryango itegamiye kuri Leta mu gace ka Upamando avuga ko amahano nk’aya akunda kubaho iyo habaye imirwano hagati y’umutwe wa FDLR n’abarwanyi ba Rai Mutomboka bakunda guhangana.

Abaturage batangaza ko umutekano muke uterwa n’uko mu gace ka Upamando hari imitwe yitwaje intwaro kandi nta basirikare ba Leta bo kubacungira umutekano baharangwa.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, inyeshyamba za FDLR zishe abantu bane zibatwitse mu karere ka Kabare na Walungu.

Mu kwezi kwa gatanu gusa, habarurwaga abantu bagera ku 200 bahitanwe n’ibitero bya FDLR mu Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ukurikije iimibare itangazwa na Radio Okapi ikorera muri Kongo-Kinshasa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka