Intumwa ziturutse mu Ngabo z’u Bufaransa ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023, itsinda riturutse mu Ngabo z’u Bufaransa (FAF) riyobowe na Brig Gen Fabien Kuzniak, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane n’Amahanga, ryatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iryo tsinda ryaje kugenzura ubufatanye burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa no kuganira ku mahirwe y’ubufatanye bugamije kwagura umubano hagati y’impande zombi.

Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Brig Gen Fabien Kuzniak, n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Abagize iri tsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Batambagijwe ibice birugize ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

U Rwanda n’u Bufaransa biri muri gahunda zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, ibi bigashingira no ku ngendo abayobozi b’ingabo mu bihugu byombi bagiriranaga.

Umubano kandi watangiye gusubira mu buryo bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa utarahwemye kugaragaza ubushake mu kwemera amakosa y’Igihugu cye mu ruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyira imbaraga mu kongera kubyutsa umubano n’u Rwanda. Muri Gicurasi 2021, Perezida Macron yagiriye uruzinduko rwe rw’amateka mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka