Inkongi z’umuriro zibasiye amashyamba

Nyuma y’uko ishyamba ryo mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke ryafashwe n’inkongi y’umuriro hagashya ahasaga hegitare 16, irindi ryo mu murenge wa Mahembe naryo ryahiye hegitare 7 ndetse n’isambu ya hegitari 8 irashya mu karere ka Ngoma.

Inkongi yo mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bitaramenyekana icyayiteye yatangiye nu ijoro rya tariki 09/07/2013 mu mudugudu wa Bisharara mu kagari ka Nyakavumu.

Kuva mu gicuku cy’ijoro ryakeye, abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bagerageje kuzimya ariko kugeza ubu (saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa 10/07/2013) ishyamba riracyarimo gushya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Mutuyimana Gabriel, uri mu bazimya uwo muriro, tuvugana saa tanu n’iminota 46 (11h46’) zo kuri uyu wa gatatu, adutangarije ko abaturage batabaye ku bwinshi bafatanyije n’ingabo na polisi; kugeza ubu ngo bakaba bamaze guca umuciro (guharura aho umuriro utaragera bakumira ko umuriro uza gufata ikindi gice) mu rwego rwo kurengera ishyamba ritarafatwa.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Mahembe avuga ko ingano nyayo y’ishyamba rimaze gushya itaramenyekana kuko bagihugiye mu kazi ko kuzimya ariko ngo bagereranyije ni hagati ya hegitare zirindwi n’umunani.

Mutuyimana atanga ubutumwa ku baturage ko bakwiriye kwirinda ibikorwa bishobora gukurura inkongi y’umuriro birimo gutwika amakara ndetse no guhakura mu ishyamba kandi n’ababaza bakirinda gucana mu ishyamba kuko na byo bishobora gutuma habaho inkongi y’umuriro yibasira amashyamba.

Iyi nkongi y’umuriro ngo yatangiye kumenyekana ahagana saa yine z’ijoro ryakeye ariko ahagana saa saba z’ijoro ni bwo abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bari bahageze batangira kuzimya kugeza ubu (12h30’ ku wa 10/07/2013).

Iri shyamba ryo mu murenge wa Mahembe rihiye nyuma y’uko ku matariki ya 25 na 26/06/2013, irindi shyamba ryo mu murenge wa Kilimbi ryafashwe n’inkongi y’umuriro hagashya ahasaga hegitare 16.

Muri Ngoma hahiye umusozi ufite hegitari 8

Mu karere ka Ngoma kari mu ntara y’Uburasirazuba ho umusozi uherereye mu kagari ka Gahima umurenge wa Kibungo, watwitswe n’umuriro hegitari umunani zirakongonka zirimo n’agashyamba k’inturursi.

Uwateye iyi nkongi y’umuriro ntaramenyekana ariko harakekwa umuhinzi wari umaze iminsi atema aho yendaga guhinga ngo kuko ari naho umuriro wabanjije guturuka. Uretse ishyamba rito ryahiye rigakongoka ngo hari n’ibiti bya gereveriya nabyo byahiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gahima, Ndaruhutse Jean De Dieu, atangaza ko uwo muntu wahingaga aho aturuka mu kandi kagali kandi haracyakorwa iperereza ngo harebwe icyaba cyabaye intandaro y’iyo nkongi y’umuriro.

Iyi nkongi y’ umuriro yibasiye n’ishyamba rito ry’uwitwa Uwimana Marita ndetse n’amasambu y’abantu batanu bari bafite amasambu kuri uwo musozi wari wararaye uriho ibyatsi byinshi.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali kabereyemo ibi avuga ko gutwika amashyamba bitari bisanzwe mu kagali ayobora kuva aho Leta ibihagurukiye. Kugera ubu nta muntu urafatwa akekwaho kuba inyuma y’uku gutwika.

Mu myaka yashize gutwika amashyamba byari byibasiye ibice binini by’igihugu ndetse n’akarere ka Ngoma karimo, aho aborozi bamwe babikoraga bashaka ko ubwatsi butoha.

Emmanuel Ntivuguruzwa na Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka