Inkongi y’umuriro yibasiye Parike ya Nyungwe, hashya ahasaga hegitare 3
Igice cya Parike ya Nyungwe giherereye mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, tariki 03/08/2013 cyafashwe n’inkongi y’umuriro, iza kugaragara tariki 04/08/2013, ariko inzego zitandukanye n’ubuyobozi bawuzimya utarafata igice kinini cyane.
Tariki 03/08/2013, ngo ni bwo abaturage batangiye kubona umwotsi ugaragara hejuru y’ishyamba rya Nyungwe ku buryo ngo byagaragaraga ko ari inkongi y’umuriro ariko kandi ntibabashe gutarura aho uwo muriro waba uturuka.
Ku Cyumweru, tariki 04/08/2013, ahagana saa yine za mugitondo, ni bwo babashije gutarura ko uwo muriro wibasiye ishyamba rya Nyabinjanga muri Parike ya Nyungwe maze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage, Ingabo na Polisi ndetse n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) bafatanyiriza hamwe babasha kuzimya iyi nkongi y’umuriro, ku buryo ahagana saa sita n’igice umuriro wari wazimye, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi arasaba abaturage ko bakwiriye kuba maso birinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro muri iri shyamba rya Nyungwe; by’umwihariko hirindwa abantu bajya bajyamo guhakura ubuki kuko bishobora kuba intandaro y’umuriro.
Munyankindi yongera kwibutsa abaturage ko mu rwego rwo kubungabunga Parike ya Nyungwe, bibujijwe kuyinjiramo; bityo abaturage bakaba bakwiriye kurwanya ababa bagifite ingeso zo kugenda binjiramo bahakura, bashaka amabuye y’agaciro cyangwa se bashaka gutega inyamaswa.
Iyi nkongi y’umuriro yaturutse ku ya 3 kugeza ku ya 4/08/2013 yatwitse ahagera kuri hegitare 3 n’igice. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi y’umuriro kikaba kitaramenyekana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|