Inkangu yafunze umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yateje inkangu ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe.

Iyo nkangu yafunze umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi bituma udakomeza kuba nyabagendwa.
Ubutumwa Polisi yanyujije kuri Twitter bugira inama abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Muhanga- Karongi, Polisi igasaba abantu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.
Ohereza igitekerezo
|