Inka yatanzwe muri Girinka yatemwe n’abantu batahise bamenyekana

Inka yatanzwe muri Girinka ihabwa Byukusenge Marie Gaudence wo mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bayisanze mu kiraro cyayo abantu batahise bamenyekana bayitemye mu mutwe.

Ibyagaragaye ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Nzeri 2020. Byukusenge ngo yari yagiye mu isoko guhaha, atashye asanga inka ye yatemwe yakomeretse cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikokorwa w’Akagari ka Sahara, Sibomana Ferdinand, yavuze ko bakimara guhabwa amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Nyarubuye, ngo yihutiye kugera aho iyo nka yatemewe asanga koko ayo makuru ni ukuri, ahita yitabaza ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Busogo araza agerageza kuyivura.

Uwo Muyobozi yavuze ko amakimbirane yaba ari yo nyirabayazana w’urwo rugomo dore ko atari inshuro ya mbere urwo rugomo rukorewe Byukusenge, kuko ngo baherutse no kwica ikimasa iyo nka yatemwe yari iherutse kubyara.

Ati “Akenshi ibintu nk’ibi bituruka ku makimbirane, dore ko n’ikimasa cy’iyo nka batemye cyari kimaze amezi atatu baherutse kugitera icyuma mu nda kirapfa, ubwo urumva ko hari abantu batabanye neza muri uwo mudugudu, gusa ntituramenya uwabikoze.

Arongera ati “Akenshi ibintu nk’ibyo bitera impungenge kuko ubona ko aba ari umutima mubi, kuko uwakora ibyo aba atatinya kugirira nabi umuntu nyiri iryo tungo amubonye, ariko nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze duhozaho dushishikariza abaturage kubana neza ndetse dukumira n’amakimbirane nk’ayo”.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo Byukusenge watemewe inka usanzwe mu cyiciro cya mbere asanzwe ari umuntu ukunze kugaragaraho imyitwarire itari myiza irimo n’ubusinzi, aho bimutera gushwana n’abaturanyi gusa akemeza ko atari gihamya yemeza ko uwaba yatemye iyo nka hari icyo bapfaga.

Ubutumwa bwa Gitifu Sibomana bugira buti “Ndasaba abaturage kugaruka inyuma bakareba ko igikorwa kigayitse baba bakoreye umuturage ko na bo bakibakoreye cyabababaza, umuntu iyo yoroye itungo nka ririya yahawe muri gahunda ya Girinka, gahunda nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye Abanyarwanda icyo dukomeza gukora ni ukubashishikariza gukumira icyaha kitaraba, bakajya bagaragaza ibibarimo tukabikemura neza batabigaragarije ku matungo”.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira gukurikirana icyo kibazo, zishakisha uwaba yakoze icyo gikorwa kibi n’ababa babyihishe inyuma ngo babiryozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imvugo yumuyobozi itari nziza na gato aho gushinja abamwiciye inka none bakaba batemye indi niwe ashinja kutitwara neza no gusinda!keretse iyo avuga ko aliwe usinda yarangiza akazitema bivuze ko ejo nawe nibamutema agapfa bazavuga ko ntakibazo yarumusinzi!muli make icyaha yakorewe niwe wakiteye*

lg yanditse ku itariki ya: 23-09-2020  →  Musubize

Ndabasuhuje, icyo navuga nuko abaturage baho icyaha cyabereye ibyaribyo byose baba bafite amakuru yabantu batabanye neza.

Icyo nabasaba nukujya batangira amakuru kugihe byaba nangombwa bakanabegera bakabagira Inama bakanabafasha kubikemura mumahoro.

Murakoze

NZAMURAMBAHO Xavier yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka