Inka eshatu zatemwe n’abagizi ba nabi mu murenge wa Karago

Mu ijoro rya tariki 13/12/2011 inka eshatu z’inzungu z’uwitwa Bizimana Samuel zatemewe mu kagari ka Cyamabuye mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mu baturage batuye muri uwo murenge bavuga ko izo nka zatemewe mu mudugudu wa Cyarubare mu myaka y’uwitwa Abishyizehanze Bernard hafi y’agasantire k’ubucuruzi ka Busoro kari ku muhanda wa Kaburimbo.

Umushumba wabanaga n’izi nka mu ifamu yazo mu Mudugudu wa Kinyanja, Nshimiyimana Jean Claude, yadutangarije ko ibi bikorwa byabaye ahagana mu ma saa yine za nijoro ubwo yavaga aho inka zari ziri hanyuma akajya kuri mugenzi we mu musozi kota. Aho yagarukiye mu ma saa saba zo mu gicuku yasanze inka ntazikiri mu ifamu yazo nibwo yirutse hirya no hino azishakisha ari nako abyutsa abaturage ngo bamufashe kuzishaka.

Nyuma baje kuzibona ahagana mu rukerera zarenze imidugudu ibiri, bazibona ku gasantire ka Busoro, ahari amazu menshi y’ubucuruzi ariko zatemwe. Inka ebyiri zatemewe mu murima w’uwitwa Abishyizehanze Bernard univugira ko yabonye bazitemeye mu kwe ariko abazitemye atabazi.

Nubwo imyaka izo nka zatemewemo iri iruhande rw’urugo rwa Abishyizehanze Bernard avuga ko atumvise bazitema ahubwo ngo yabyutse mu gitondo ajya ku murenge asanga ziri ku gasantiri bazitemye.

Bizimana Samuel, nyir’inka avuga ko atazi uwazitemye ariko ko akeka ko ari nyir’imyaka y’aho zatemewe. Bizimana avuga ko inka zitatemerwa ku isantire nini iraraho abantu zigataka ntihagire n’utabara.

Ushinzwe umutekano no gupanga irondo mu mudugudu zatemewemo, Tewubahimana Thadee, avuga ko atabashije kujya kureba abashinzwe irondo ko bakoze ngo kuko yumvaga atameze neza n’igifu kimurya. Bizimana ngo yatunguwe mu gitondo no kumva inka zatemewe mu mudugudu ashinzwe ndetse ngo no kumva ko abagombaga kurara irondo batariraye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre, waje ahatemewe izo nka, yavuze ko bigayitse kubona umuntu uzi agaciro k’inka mu Rwanda atema inka z’inzungu, agatema imwe agakomeza kugeza kuri eshatu.

Sahunkuye asanga igikorwa cyakozwe n’aba bagizi ba nabi batifuriza iterambere u Rwanda kigayitse kandi kirimo ubugome ndenga kamere. Yavuze ko abaturage batuye mu mudugudu izo nka zatemewemo bazafatanya kuziriha ariko uruhare runini rugashyirwa ku bagombaga kurara irondo batariraye.

Uhagarariye ingabo mu Karere ka Nyabihu, Major Kamukama, nawe wari uri aho icyo gikorwa cy’ubugome cyabereye, yasabye abaturage gukaza amarondo bagacunga umutekano, abazajya barenga ku nshingano zabo bakaba bazajya babihanirwa.

Major Kamukama yavuze ko niba abantu ari abakirisitu bakagombye gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda kandi umuntu wese akaba atakwemera ko inka ze zitemwa. Kuba rero batatabaye aho zatemwaga ibyo bikaba ari ubugome ari nayo mpamvu mu gihe badashaka kuvuga abakoze ibikorwa nk’ibyo abo mu mudugudu zatemewemo bagomba kuriha izo nka kandi n’abagombaga gucunga umutekano nabo bakabihanirwa.

Inka zatemwe ni eshatu zirimo n’iyahakaga ifite amezi 6 ikaba yanazahaye cyane ku buryo itazakira. Veterineri w’akarere ndetse n’abandi bayobozi bari bari aho bemeje ko iyo nka igomba kubagwa.

Abakekwaho kuba bagize uruhare mu itemwa ry’izo nka barimo uhagarariye umutekano mu mudugudu zatemewemo, umushumba waziragiraga n’uwo zoneye imyaka bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Karago.

Ibikorwa by’urugomo si ubwa mbere bibaye muri uwo murenge wa Karago kuko mu bihe bishize abayobozi babiri b’umudugudu bakubiswe n’abaturage bakanakomeretswa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka