Ingona zongeye kwicira umuntu mu kiyaga cya Kidago

Ingona zongeye kwicira umuntu zirangije zita ibisigazwa by’umubiri we ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, Gaspard Gasirabo, yavuze ko yabimenyeshejwe n’abarobyi bavuze ko babonye ingona zataye ibisigazwa by’umubiri w’umuntu ku nkengero z’ikiyaga.

Ati “twihutiye kubimenyesha abaturage tubaza niba baba bamuzi maze bavuga ko yitwa Ndayamabaje Valence wari atuye mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Ntarama ari mu kigero k’imyaka 30 y’amavuko”.

Gasirabo avuga ko ibisigazwa by’umubiri wa Ndayambaje byatoraguwe mu gitondo cya ku tariki 10/01/2012, ubwo abarobyi bajyaga kuroba. Habonetse ibisigazwa by’umurambo we bigizwe n’umutwe ndetse n’igihimba kuko amaguru n’amaboko byariwe n’ingona.

Ikiyaga cya Kidogo kirimi ubushyo bw'ingona
Ikiyaga cya Kidogo kirimi ubushyo bw’ingona

Abo barobyi bavuze ko Ndayambaje yari amaze iminsi aza kuroba yihishe ariko agafatwa n’abarobyi bacunga umutekano ku kiyaga ataragera ku mugambi we.
Gasirabo Gaspard atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba kwiyahura mu rupfu barubona kuko mu kiyaga cya Kidogo kirimo ingona nyinshi kandi iyo zibonye umuntu umwe mu mazi ziramurya nta kabuza.

Nyandwi Jean Damascène, umurobyi mu kiyaga cya Kidogo, avuga ko ingona zitarya abarobyi kuko bo baba bari mu bwato kandi bafite n’ibyabugenewe bigatuma zibatinya.

Mu gihe kitageze ku mezi abiri muri icyo kiyaga ingona yivuganye uwitwa Manishimwe Jean de Dieu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka