Ingabo za EJVM zeretswe abarwanyi ba Red Tabara baherutse gufatirwa mu Rwanda

Abasirikare bagize itsinda ry’Ingabo zo mu Karere zishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka (Expanded Joint Verification Mechanism-EJVM), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, baje i Nyaruguru kureba ingabo 19 za RED Tabara ziherutse gufatirwa kubutaka bw’u Rwanda.

Abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bw'u Rwanda
Abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Batanu mu bagize iri tsinda baje i Nyaruguru, basobanuriwe ko izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi zafatiwe kuri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Aba barwanyi baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda mu ma saa yine z’amanywa.

Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinkov 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun 1.

Bari bafite n’ibindi bikoresho bari batwaye mu bikapu, harimo n’amasafuriya yo gutekamo.

Col. Rigobert Ibouanga, umusirikare wo mu gihugu cya Congo Brazaville, ari na we wari uyoboye itsinda ry’ingabo za EJVM, yavuze ko baje mu Rwanda nyuma y’uko tariki ya 30 Nzeri 2020, Leta y’u Rwanda yari yabasabye kuza kureba ingabo 19 za RED Tabara bafatiye ku butaka bw’u Rwanda, tariki 29 Nzeri 2020.

Yagize ati “Twe twaje gukora iperereza ku kuntu bageze mu Rwanda. Turagenda tubaganiriza umwe umwe, hanyuma ibyo baza kutubwira tuzabitangamo raporo ku badukuriye, izagezwa no ku bagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu 12 bigize inama y’ibihugu byo mu biyaga bigari (ICGLR)”.

Aba bagaba b’ingabo ngo bazagirana inama ku itariki 13 Ukwakira 2020, kandi n’ikibazo cya bariya barwanyi kizaganirwaho.

Naho Egide Nkurunziza wari uyoboye ziriya nyeshyamba, we yavuze ko RED Tabara batangiye kurwana ku itariki ya 30 Kamena 2020.

Ingabo za EJVM zeretswe abarwanyi ba Red Tabara
Ingabo za EJVM zeretswe abarwanyi ba Red Tabara

Yagize ati “Twaje duturutse muri Kongo. Hamwe n’izindi ngabo zacu twashakaga gukubira hagati ingabo za Leta y’u Burundi, tugwa ku basirikare b’ingabo z’u Rwanda, bahita badufata”.

Yifuza ko basubizwa ubuyobozi bw’umutwe barimo kugira ngo bakomeze urugamba, kuko badateganya kuruhagarika.

Icyakora Col. Rigobert Ibouanga, we avuga ko bifuza ko imitwe yitwaje intwaro mu Karere k’ibiyaga bigari yashyira intwaro hasi, kugira ngo amahoro yimakazwe, abantu aho kurwana, baharanire iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka