Ingabo za Congo zongeye kurasa ikindi gisasu mu murenge wa Busasamana

Mu masaha y’isaa 16h30’ zo kuri uyu wa Gatanu tariki 23/08/2013, ikindi gisasu cyongeye kugwa mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Busasamana akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Bukumu.

Ingabo za Congo zakirashe nyuma y’urugamba rwari rukaze, rwayihuzaga n’umutwe wa M23 bimaze iminsi bisakirana, mu gace ka Kanyarucinya.

Abaturage babonye kihagwa batangarije Kigali Today ko cyavuye mu birindiro by’ingabo za Congo bagendeye ku cyerekezo cyaturutsemo.

Iki ni kimwe mu bisasu byaherukaga kugwa mu Rwanda biturutse mu ruhande rwa FARDC.
Iki ni kimwe mu bisasu byaherukaga kugwa mu Rwanda biturutse mu ruhande rwa FARDC.

Aho cyaguye ni hafi y’ahari abasirikare b’u Rwanda, hafi y’ishuri ribanza mu murenge wa Busasamana ariko ntawe cyahitanye cyangwa ngo kimukomeretse.

N’ubwo ibyo bisasu bikomeje kuraswa mu Rwanda ku bwinshi kuko hamaze kugwa ibigera kuri bitandatu, ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ntibuhwema gutangariza abaturage ko ubushotoranyi buba bwakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

Ibyo byatumye u Rwanda ruhita rwiyama ubu bushotoranyi, mu itangazo ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu.

Brig. Gen. Joseph nzabamwita, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yatangaje ko ubwo bushotoranyi bukomeje gukorwa bugomba guhita buhagarara igitaraganya. Yatangaje ko uruhande rw’u Rwanda rwamaze kubimenyesha impande bireba zirimo MONUSCO na Leta ya Congo.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakomeje kwirinda kwivanga mu bibazo by’intambara, ahubwo rushyira imbere gahunda yo gushaka amahoro.

Gusa yemeza ko n’ubwo rurajwe ishinga no gushaka icyaheshwa Abanyarwanda n’abaturanyi babo amahoro, ubwo bushotoranyi butazakomeza kwihanganirwa.

Sildio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Aya ni amayere yo kugira ngo u Rwanda rwinjire muri Congo kuko rubona M23 imerewe nabi kandi nta handi yamenera cyane ko FARDC yariye itabi mu guhashya M23 kandi na MONUSCO ikaba yinjiye mu mirwano ku mugaragaro.Ahubwo mwibaze niba u Rwanda rugiye kurwanya MONUSCO, aha niho ibintu byose bigiye gusobanuka.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

arikose kuki congo ishaka intambara? nijye mubiganiro byamahoro na m23 naho gushotora urwanda sicyo gisubizo.

ntwari matabishi yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

arikose kuki congo ishaka intambara? nijye mubiganiro byamahoro na m23 naho gushotora urwanda sicyo gisubizo.

ntwari matabishi yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

ariko ingabo za congo zarwanye na em23 zikareka kurasa murwanda nonese konzi neza ibyo bisasu babiregera ibirometero bigwamo niba atarugushotora urwanda bagiye babiregera, ubwose ingabo zurwanda nizitabara UN izavuga ko urwandwa rwivanze cg kuzaba arukurwana kumutekano warwo? ubwo rero niba UNitabishyigikiye nibuze izo ngabo zakongo niza MUNISCO kuko nabo bivugiye ko barikumwa babafasha nukuvuga ko ari na MUNISCO ibirasa kugirango urwanda rwabuke barushyireho icyaha nonese niba bo bandashyigikiye kongo imyaka yose ko batigeze babirasa? komperuka bagiye kwambura imitwe yose iri murikongo nkaba numva umutwe uvugwa ari em23 gusa niwo mutwe urimurikongo gusa cg nuko babona ishobora gufata kivu ikababuza kwicukurira amabuye,kuberako kongo ubuyobozi bwayo byayinaniye ,ariko se ubundi haboneka amahoro gute ingabo zabo zidahembwa ubundi em23 iretse urugamba ubundi abaturage bagira amahoro kandi umusirikare abashaka kubaho ubwose iyoyatse umuturage amafaranga akayamwima ntahita amuturitsa urusasu ubwose wambwira kongo izagira amahoro gute? ibaze ngo hari umukuru wa majimaji reta idakontrora nonese nukuvuga ko congo igira imitwe ibiri yigenga? ubworero ndumva kongo aribihungu bibili, kimwe kigizwe ningabo za FARDC,NIZA MAJIMAJI,NDUMVARERO na EM23 bayireka ikingenga

alias yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka