Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bashya (Amafoto)
Ingabo z’u Rwanda(RDF) zungutse abandi basirikare bashya ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’imyitozo yabereye mu kigo cya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari mu Bayobozi b’Igisirikare bakurikiranye imyitozo ya nyuma yakorewe ku butaka no mu mazi, ashimira abahungu n’abakobwa bagaragaje ubumenyi mu gukoresha intwaro n’imibiri yabo.
Gen Kazura yabashimiye kuba barahisemo neza bakemera kuba bamwe mu bagize umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda urinda ubusugire bw’Igihugu n’abagituye.
Gen Kazura yagize ati “Nta mpungenge zihari ko mutazagera ku ntego yanyu mushingiye ku masomo mwize nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage kuko mwishyize hamwe n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyanyu.”

Uwitwa Pte Uwizeyimana Mwadjuma uri mu bashoje imyitozo ya gisirikare i Nasho avuga ko atewe ishema no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Minisiteri y’Ingabo ivuga ko kwinjiza mu gisirikare amaraso mashya no gushyira mu zabukuru abatagifite imbaraga ari ihame rituma Igisirikare cy’u Rwanda gihora cyiteguye.









Amafoto: RDF
Ohereza igitekerezo
|
Cyokubaumusirikare
Urwanda oye
Ndishimye cyane kubwigihugu cyacu gikomeje kuturindira umutekano ndanashina president wac kagame poul
Dushimiye. Let yurwanda ikomeje kudusha Kira umutekano ukomeye