Ingabo z’u Rwanda na Uganda ziri kuganira ku bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka
Ku wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, mu Karere ka Nyagatare, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n’iya 5 zakiriye intumwa ziturutse mu ngabo za Uganda (UPDF) ziyobowe na Brig Gen Paul MUHANGUZI, umuyobozi wa Diviziyo ya 2 aho bari mu nama y’iminsi itatu yiga ku bibazo by’mutekano byambukiranya umupaka.
Iyi nama ihuriyemo ingabo za RDF na UPDF zoherejwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda aho zigamije kuganira ku bijyanye n’umutekano w’uduce two ku mupaka, harimo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka, no gushimangira umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na UPDF.
Mu izina ry’Umugaba mukuru wa RDF, Maj Gen Vincent NYAKARUNDI, akaba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yashimye byimazeyo ubwitange bwa UPDF mu kubungabunga umutekano no guteza imbere ubufatanye ku mipaka ihuriweho n’ibihugu byombi byi’ibituranyi.
Maj Gen Vincent NYAKARUNDI, yasabye abitabiriye iyo nama gukomeza umubano wihariye usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi kandi bagafatanya gukemura ibibazo by’umutekano kuko abasirikare ku mpande zombi boherejwe ku mipaka ibihugu byombi bisagiye.
Izi ntumwa zaturutse mu ngabo za Uganda, UPDF zasuye kandi ibiro by’akarere ka Nyagatare, aho bakiriwe neza na Meya GASANA Stephen.
Muri iyi nama y’iminsi itatu, biteganijwe ko amatsinda y’Ingabo za RDF na UPDF azasura imipaka myinshi ihuriweho n’u Rwanda na Uganda mu bice by’Iburasirazub n’Amajyaruguru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|